Hubatswe imihanda ya Kaburimbo ireshya n’ibirometero 1,639 mu myaka 30 ishize

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA), Mwiseneza Maxime Marius, yatangaje ko mu myaka 30 ishize urwego rw’ubwikorezi rwateye imbere rwubatse imihanda ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibirometero 1,639.

Ikigo RTDA kivuga ko nyuma yuko Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Leta yashyize imbaraga mu kubaka imihanda kubera ko igihugu kidakora ku nyanja, imihanda irakenerwa cyane, gisobanura ko hakozwe imihanda myinshi kubera ko Leta yabishyizemo ingufu nyinshi, gitangaza ko iterambere igihugu kigezeho, imihanda yabigizemo uruhare runini.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RTDA, Mwiseneza Maxime Marius, avuga ko imihanda yo ku rwego rw’akarere n’Umujyi wa Kigali yavuguruwe, ireshya n’ibirometero 3,932, harimo imihanda yubatswe n’iyavuguruwe yari ibitaka bityo igashyirwamo kaburimbo.

Akomeza avuga ko imihanda yo ku rwego rwa Kabiri yubatswe, ireshya n’ibirometero 11,631 mu gihe imigendero yubatswe yifashishwa n’abaturage kugeza umusaruro ku masoko ireshya n’ibirometero 4,136.

RTDA igaragaza ko imihanda yose yubatswe mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize, ireshya n’ibirometero bisaga 37,000.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:54 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe