Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro gishya cya lisansi cyavuye ku 1637Frw cyikiyongeraho 127Frw, bivuze ko cyabaye 1764Frw, mu gihe icya mazutu cyavuye ku 1632Frw cyikiyongeraho 52Frw, bivuze ko cyabaye 1684Frw.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RURA kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Mata 2024.
Ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa tariki ya 05 Mata 2024 saa Moya za mugitondo. RURA ivuga ko iri hindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.
- Advertisement -
Web Developer