Ibigori byiswe “Muhinzi Urasebye”- Ibaruwa ifunguye umuhinzi yandikiye Minisitiri w’ubucuruzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyakubahwa Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano mbanje kubasuhuza mugire amahoro. Mbandikiye iyi baruwa maze iminsi nibaza hagati yanyu mushinzwe ubucuruzi n’inganda, Minisiteri ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, ndetse na Minisiteri ishinzwe ibikorwaremezo uwo kwandikirwa wa nyawe. Mpisemo kuba ari mwe nandikira ariko mubaye musanze hari ibyo nakabaye njyana muri izo Minisiteri zindi mwazabibangerezaho kuko ndabizeye.

Nyakubahwa, mwari mu nama y’umushyikirano “nababonye kuri Televiziyo” ubwo Minisitiri ushinzwe ubuhinzi yagiraga ati “Mbazaniye inkuru nziza turejeje”. Nta makabyankuru yari arimo rwose ubu njye na bagenzi banjye twejeje ibigori bishimishije. Udusuye turamuzimanira yashaka no kugira ibyo ashyira abo mu rugo tukamupfunyikira. Ndetse twaranezerewe cyane umunsi twumvise mushyiraho ibiciro fatizo by’ibigori ku waba yifuza kubigurisha.

Igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bihunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% na 18%, kizajya kigurwa 400 Frw, mu gihe ikilo cy’ibigori bifite ubwume buri hagati ya 19% na 25% kizajya kigurwa 350 Frw.

- Advertisement -

Igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bidahunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% na 18% kizajya kigurwa 311 Frw na ho ikilo cy’ibigori bifite ubwume buri hagati ya 19% na 25% kizajya kigura 260 Frw.

 

Iwacu muri Nyagatare, Nyakubahwa Minisitiri ubu mbandikiye maze kugurisha ibigori byanjye ku mafaranga 150 ingemeri “Ingemeri ni igipimo cyacu mu giturage”. Ingemeri y’ibigori ubusanzwe iyo uyishyize ku munzani ipima Ikilo n’inusu. Icyi giciro cyazamuye akabyiniriro ka “Muhinzi Urasebye” ku bigoli. Banyakubahwa bayobozi si uko tutamenye ibiciro byashyizweho ariko se abakiriya beza batanga ayo mafaranga bari he?

Nyakubahwa murabizi ko kugira ngo umuhinzi akore ku ifaranga ari uko agurisha ibyo yejeje, ubu kugira ngo twishyurire abana amafaranga y’ishuri twari twarasigayemo ibigo by’amashuri ni uko tugurisha umusaruro wacu tugakora ku ifaranga; Kugira ngo twongere twinjire mu gutegura ikindi gihembwe cy’ihinga ni uko ibyeze bigurishwa tukabona amafaranga yo gukoresha indi mirimo.

Nyakubahwa Minisitiri tubandikiye tubasaba ko mwatugira inama, Ese aba baguzi twabima umusaruro? Ese hari abaguzi batanga igiciro mwagennye batagera iwacu ku murima wenda ngo natwe dukore kuri ayo mafaranga menshi? Nonese ko tubizi neza ko mu mezi atarenze abiri uyu musaruro uzaba wazamuye igiciro byavuye kuri 150 Frw ku ngemeri byageze nko kuri 500 cyangwa se 600, tube tubibitse tuzabicuruze byazamutse? ariko se nitubibika turakura he amafaranga yo guhingisha igihembwe turi kwinjiramo?

“Muhinzi urasebye”

Nyakubahwa Minisitiri, “Urasebye Muhinzi ni ko ibigoli biri kwitwa i Nyagatare.”abahinzi b’ibigoli turi gusekwa ariko kandi si twe twenyine, abahinze ibishyimbo ubu biragurwa kuri 250Frw ikilo nabo byarahanantutse rwose kuko muribuka mwese ko byigeze kugera ku 1 200Frw. Nyakubahwa ntimunyumve nabi wenda ngo mugire ngo ndashaka ko ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda bikomeza gutumbagira. Icyo nifuza ni uko igiciro umuhinzi ahabwa cyajyana n’imbaraga aba yashoye mu kubona cya kilo cy’ibishyimbo cyangwa se cy’ibigoli.

Mperutse kunyarukira mu karere ka Bugesera natashye ubukwe, nganira n’abahinzi baho babimazemo igihe kinini bambwira ko mu mwaka wa 1998 na 1999 ngo bejeje ibijumba bidateze kwibagirana, ibi ngo byabuze abaryi bibura abaguzi maze uwabijyanye mu isoko bikarangira abuze ubigura akabitayo. Iryo nyanyagirika ry’umusaruro w’ibijumba ryatumaga ukandagirirwa aho ari ho hose babyita “Rugabire” babigereranya n’inkweto za rugabire.

Ibyakurikiyeho mu Bugesera bwa 2000 byo ni amateka y’inzara buri wese atajya ashaka no kuganiraho. Mu 2022 rero aha hitwa za Kabukuba ngo bongeye kweza ibijumba bavuye mu nzara noneho babyita “Garuka twiyunge”.  Ibi rero byabaye mu Bugesera byari bikwiriye gusiga isomo ntidukomeze gufata umusaruro wabonetse ku bwinshi ngo uruhererekane rwawo ruhinduke ikibazo kuri twese hanyuma tuzisange uri muri “Garuka twiyunge”.

Ese Nyakubahwa ubundi ibyo guhunika umusaruro ntibyadufasha?

Hari aho nigeze kumva ngo bahunika imyaka mu gihe yeze ari myinshi igiciro ntikimanuke; hanyuma bakazongera kuyigarura ku isoko mu gihe yabuze. Ni nako bariya bacuruzi barangura imyaka twejeje babigenza, barayitwara bakayibika amezi abiri cyangwa atatu ubundi bakayigarura igiciro cyarikumbye 3 icyo baranguyeho. Aha rero Nyakubahwa Minisitiri niho nakomeje kugisha inama umutima nibaza nti none iki kibazo nticyaba kireba Ministeri y’ubuhinzi cyangwa wenda iy’ibikorwa remezo zikaba zafatanya mu gushyiraho ibikorwaremezo byafasha abaturage kubika neza umusaruro mu gihe weze.

Ngo hari n’aho ngo leta zigura imyaka mu gihe cy’umwero hanyuma zikazayigarura ku isoko zitagamije kunguka ahubwo zigamije kurengera isoko. Ese mu Rwanda natwe mwazabidutekerereje?

Twumvise amakuru ko igihembwe cy’ihinga cya 2024 A ibigori byahinzwe kuri hegitali 262 623 zitegerejwe ho umusaruro ungana na Toni 623 000. Ibishyimbo hahinzwe Hegitali 361 184 ziva ho umusaruro usaga Toni 216 710. Umuceri wahinzwe kuri hagitari 14 000 witezwe ho toni 58 936 . Soya yahinzwe ku buso bwa ha 5 198 zitezwe ho umusaruro wa Toni 2 079. Twumvise kandi ko mu nama y’umushyikirano hafatiwe imyanzuro irimo uwo kongera uburyo bwo guhunika imyaka yera mu gihugu.

Nyakubahwa mu kazi kenshi mugira twizeye ko mukomeza kuzirikana ko dutegereje igisubizo cyiza; cyaba iyubahirizwa ry’ibiciro mwari mwagennye cyangwa se ikindi mu gihe icyo cyaba kidashobotse.

Mugire amahoro!

Umuhinzi w’ibigori.

Isangize abandi
2 Comments
  • Ibyo uyu muhinzi usobanutse avuga nabyo birasobanutse, Abantu bakwiye kureba uko umusaruro wajya uhunikwa mu gihe wabonetse kugira ngo uzarengere isoko mu gihe kiri imbere, birababaje kuba umusaruro wangirika mu gihe wabonetse uhagije nyamara mu gihe gito ibiciro by’ibyo kurya bigatumbagira.
    Ababishinzwe babyigeho neza haboneke ubuhunikiro.

    Ibijyanye n’ibiciro byo rero, jye mbona bigenwa n’isoko: ibicuruzwa iyo ari byinshi abaguzi ari bake, ibiciro biramanuka. Iyo ibicuruzwa ari bike abaguzi ari benshi ibiciro bikazamuka. Kuba Leta ishyiraho ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe(nk’ibigori, Kawa, umuceli,…) ariko ntibyubahirizwe ni uko biba bitajyanye n’uko isoko rihagaze. Nitubona uburyo bwo guhunika byose bizajya mu murongo mwiza

  • Nibasubize uwo muhinzi twese twumvire ho kuko abafite ikibazo nk’icye turi benshi.
    Babaze na Minicom niba umuceri n’akaunga byaragabanutse nk’uko babitubwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:41 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 53 %
Pressure 1011 mb
Wind 15 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe