Ku mazina y’abanyepolitiki bashyinguye ku rwibutso rwa Rebero hongeweho abandi banyepolitiki 9 bahanganye n’ubutegetsi bwa Habyarimana bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. MAKURUKI.RW igiye kubagezaho incamake y’ubuzima bwabo bwa politiki irwanya ivangura n’akarengane, ari na yo bazize.
Boniface Ngurunzira yari Minisitiri wUbubanyi nAmahanga. Uyu yubahirwa uruhare rukomeye mu masezerano yamahoro ya Arusha. Yari mu ishyaka rya MDR, nko ku italiki 10 Ukwakira yamaganwe mu itangazo rya CDR rimusaba kumva inama za rubanda nyamwinshi (Abahutu). Yashinjwe na Habyarimana kugurisha igihugu. Yiciwe ahantu hataramenyekana, kugeza ubu umurambo we nturaboneka.
Uwo bashakanye n’abana be baba mu gihugu cyu Bubiligi, ariko bakaba bitabiriye umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bazize jenoside, dore ko uwo mubyeyi wabo ari umwe mu bandi 9 bongewe kuri urwo rutonde.
Prof Jean Gualbert Rumiya yahoze muri komite nyobozi ya MRND. Mu 1992 yandikiye Perezida Habyarimana asezera muri MRND kubera kwanga umurongo iri shyaka ryari ryaratangiye. Yanditse ko kuba muri MRND byaba ari ugutatira igihango cy’Abahutu n’abatutsi cyo kubana neza, dore ko yavuze ko nababyeyi be ubwabo badahuje ubwoko. Yasubije ikarita ya MRND avuga ko adashobora gushyigikira ishyaka rirwanya ubumwe bwAbanyarwanda. Yandikiye kandi Léon Mugesera amunenga ku ijambo yavugiye ku Kabaya abyita urukozasoni ku Rwanda no kuri Perefegitura ya Gisenyi. Yiciwe i Butare taliki 04/04/1994.
Dr. HABYARIMANA Jean Baptiste yari Perefe wa Butare mu gihe cya Jenoside, akaba yarahimbwaga akazina ka Sacré kubera ubunyangamugayo bwe. Yari Perefe rukumbi w’Umututsi mu Baperefe 11. Yandikiwe amabaruwa amutera ubwoba bamuhora ko yavuze ko abasore bajya mu Nkotanyi nta kosa bakora. Yigishije muri Kaminuza i Butare. Yakumiriye Jenoside igitangira muri Butare. Uwo mwanya yawukuweho na Perezida Sindikubwabo, akaba yarishwe muri kamena 1994, kugeza ubu umurambo we nturaboneka.
Ruzindana Godefroid yari Perefe wa Kibungo, akaba yarabaga mu ishyaka PSD. Yamaganye ibitekerezo byivangura ryaganishaga kuri jenoside bituma afatwa nk’icyitso. Kangura No 66 yamushyize ku rutonde rw’ibyitso by’inkotanyi. Muri Gicurasi 1994 yishwe hamwe n’umuryango we wose bahereye ku mugore we nabana be abireba we bamwica nyuma. Umurambo we washyinguwe i Kibungo.
Dr Gafaranga Théoneste yari inzobere mu buvuzi rusange. Ari mu bashinze ishyaka PSD, yanditse ibitekerezo byinshi bigaragaza ko PSD ryari ishyaka rishya rigaragaza ko iterambere ry’u Rwanda ryagombaga gushingira ku bumwe.
Taliki 16 Mata 1994, abasirikare n’Interahamwe bamusanze mu rugo rwa Karekezi Yohani baramwica.
NDAGIJIMANA Callixte yari Burugumesitiri wa Mugina. Uyu yishwe azizwa kurwanya jenoside muri Komine Mugina. Yishwe nta mwana aragira. Yabaye Burugumesitiri muri 1992. Ku buyobozi bwe urugomo rwakorerwaga Abatutsi rwaragabanutse. Jenoside muri Mugina ntiyari gushoboka iyo Ndagijimana aticwa.
Mata 1994 nibwo yishwe bamutegeye kuri bariyeri ku Ruhuha.
Nyagasaza Narcisse yari Burugumesitiri wa Ntyazo muri Butare. Yishwe akiri ingaragu. Yabaye Burugumesitiri atanzwe na PL mu 1993. Yakanguriye Abatutsi guhungira i Burundi ndetse akanabambutsa. Yashatse guhunga ariko abanza gufasha Abatutsi bambukaga kwambuka. Yafatiwe Aho ajyanwa i nyanza ari na ho yarasiwe ku itariki ya 23/04/1994.
Gisagara Jean Marie Vianney wari Burugumesitiri wa Komine Nyabisindu muri Superefegitura ya Nyanza, yatanzwe nishyaka rye rya PSD muri 1993 atorerwa kuba burugumesitiri. Yafunguye kenshi abafungwaga n’abajandarumwe. I Nyanza kwica abatutsi byatindijweho ibyumweru 2 kubera uruhare rwa Gisagara.
Ku itariki ya 05/05/1994, nyuma y’inama yamwibasiye yabereye mu ishuri rya ESPANYA, yishwe muri iryo joro. Yari yashyiriweho igihembo cy’ibihumbi 600 byamafaranga yu Rwanda (600.000 Frw) ku muntu uzavumbura aho Gisagara yihishe. Yahambiriwe ku modoka bamuzengurukana muri Nyanza umutwe ureba hasi.
Batumijeho abaturage bose ngo baze kureba uko yicwa baza gushungera, nyuma ubusirikare umwe ahabwa uburenganzira bwo kumunogonora, nuko amutera inkota mu rubavu arangije amukubita impiri amutsinda aho.
Rwabukwisi Vincent yari yarashinze ikinyamakuru “Kanguka” akaba yari numunyapolitiki. Mu kinyamakuru cye yanenze ubutegetsi bwa Habyarimana. Muri 1990 yakatiwe igifungo cy’imyaka 17. Yatangiye ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda yise UDPR. Abarenga 85% by’abari abayoboke ba UDPR barishwe muri jenoside.
11/04 nibwo yiciwe hafi y’iwe i Nyamirambo.
Ku i Rebero hari hasanzwe abanyepolitiki 12. Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yemeza ko ubushakashatsi bukomeje ariko kandi bushingira ku bihamya bifatika birimo inyandiko, amashusho, imbwirwaruhame nibindi.