Ibikorwa bya Jenoside yakorewe abatutsi bihera mu 1956 – MINUBUMWE

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rulindo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko umuzi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ukwiriye gushakirwa mu myaka y’1956 na 1957.

Minisitri Bizimana yagaragaje ko mu 1956 aribwo hashinzwe ishyirahamwe rya Mbere rigamije urwango no gucamo abanyarwanda ibice “Movement Social Muhutu”. Ni nko kuvuga ngo ishyirahamwe riharanira imibereho myiza y’umuhutu. Iri ryashingiwe I Kabgayi riyoborwa na Kayibanda. Niryo shyirahamwe ryatangiye kwigisha ko igihugu ari icy’abahutu. Ko abatutsi ari abanyamahanga badafite inkomoko mu Rwanda.

Nyuma y’umwaka umwe hashinzwe ishyaka APROSOMA rya Gitera iri rishingwa ku italiki 1 Ugushyingo 1957; naryo ryaje rivuga ko riharanira imibereho myiza y’abahutu. Ndetse ryongera ho ko abatutsi ari abanzi b’abahutu, ari abanzi b’u Rwanda.

- Advertisement -

Muri iyi myaka yombi 1956 – 1957 nibwo hatangiye imbwirwaruhame z’u rwango ndetse kuri Dr Bizimana Jean Damascene ngo ingengabitekerezo ya Jenoside nka kimwe mu bibanziriza ubwicanyi yari yatangiye. Ati ” Na Jenoside ubwayo iba yatangiye kuko jenoside si ukwica gusa ahubwo kwica biza bisoza“. Dr Bizimana yemeza ko imibereho mibi n’itotezwa abatutsi bashyizwe mo ni urugendo rwa jenoside nyirizina kuko kwica byo biza Ari indunduro.

Amasezerano mpuzamahanga agenga icyaha cya Jenoside yasinywe mu mwaka wa taliki 9 Ugushyingo 1948 avuga ko igikorwa cyo kugira umugambi wo gushyira itsinda ry’abantu mu mibereho mibi, mu itoteza hagamijwe ko iyo mibereho mibi, itoteza rizabaganisha ku bikomere by’umubiri n’imitekerereze n’umutima kugeza bishwe.

Aya masezerano ateganya ko Igihugu cyangwa abantu bakora ibikorwa nk’ibyo babihanirwa nk’ibyaha bya Jenoside kabone n’iyo ababikorewe baba batageze ku rwego rwo kwicwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:06 pm, Sep 11, 2024
temperature icon 28°C
broken clouds
Humidity 42 %
Pressure 1009 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe