Ibikorwa FPR Inkotanyi izakora muri manda itaha

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umuryango wa FPR Inkotanyi, wagaragaje ibikorwa izibandaho muri manda y’imyaka itanu iri imbere (manifesto)  izahera mu 2024 kugera mu 2029. Ni ibikorwa byatangarijwe mu nama nkuru y’uyu muryango yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, bikaba bizibanda ku kwihutisha iterambere rirambye.

FPR Inkotanyi izashyira imbaraga mu bikorwa byo guhanga imirimo mishya, aho nibura ku mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250 hibandwa ku bagore n’urubyiruko. FPR Inkotanyi yiyemeje ko mu myaka itanu izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi rizaba riri kuri 8% buri mwaka naho uw’inganda ugere kuri 13% buri mwaka.

Mu myaka itanu hazubakwa kandi hanasanwe ibilometero 1091 z’imihanda ya kaburimbo na kilometero 1626 z’imihanda y’imigenderano. Hazubakwa ibyambu bitatu ku kiyaga cya Kivu mu turere twa Rusizi, Karongi na Rutsiro.

FPR izateza imbere ubwikorezi no kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, kugeza amashanyarazi n’amazi meza kuri bose, gukomeza iterambere ry’imijyi n’icyaro no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano.

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizubakwa kirangire ndetse hanubakwe ishuri ry’icyitegererezo ryigisha ubumenyi bwo gutwara indege no gucunga ibibuga byazo (Center of Excellence in Aviation Skills).

FPR Inkotanyi irateganya ko abagenzi bakoresha RwandAir bazikuba kabiri kandi hazanozwa itwarwa ry’imizigo. Gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi aho ataragera bizagera kuri 100% kandi hanozwe uburyo bwo gucana no guteka burengera ibidukikije.

Mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi hazubakwa ibikorwaremezo by’isukura birimo ibimoteri n’inganda zitunganya amazi yanduye.

Umusaruro uturuka mu bukerarugendo uzazamuka ugere kuri miliyari 1,1$ (2029) uvuye kuri miliyoni 495$ uriho mu 2024. Ni mu gihe umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (ku mwaka) uzazamuka ugere kuri miliyari 1,8$ (2029) uvuye kuri 1,1$ (2023).

FPR iteganya ko servisi z’itumanaho ryihuta, kandi rikora neza zizagera ku kigero cya 100% ndetse hanongerwe ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho no kunoza serivisi zijyanye nabyo. Hazongerwa ubumenyi bw’Abanyarwanda bose mu gukoresha ikoranabuhanga kandi hatezwe imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence).

Hazongerwa umubare n’ubushobozi by’abarimu, integanyanyigisho, imfashanyigisho n’ibikorwaremezo birimo n’iby’ikoranabuhanga kandi hazongerwa ibyumba by’amashuri mu byiciro byose n’amashuri y’icyitegererezo.

Hazarushaho kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri hanongerwe imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Mu cyiciro cy’ubuzima, FPR Inkotanyi yiyemeje ko hazakomeza kongerwa umubare n’ubushobozi bw’abakozi bo mu buvuzi kandi hazubakwa hanavugururwe ibitaro birimo ibya Muhororo, Gisenyi, Masaka, Ruhengeri, n’ibindi.

Hazatezwa imbere ubuvuzi bw’indwara zihariye hanakomeze kurwanywa indwara zandura n’izitandura bijyane no kongera ubushobozi hananozwe imikorere ya serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima.

Igwingira ry’abana rizarwanywa hagamijwe ko rigabanuka rikava kuri 33% rikagera kuri 15% muri 2029.

Mu bindi harimo ko hazakomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwizerane n’ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hazakomeza gutsura umubano, guteza imbere ubutwererane n’ubuhahirane n’ibihugu by’amahanga, mu karere, ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi, hagamijwe kwagura inyungu zishingiye kuri iyo mibanire kandi zishimangira kwigira.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:22 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe