Ibintu 4 bikwiye kwitabwaho mu Umushyikirano 19 mu mboni za Prof Nzahabwanayo

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umushakashatsi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa IRDP, Prof Sylvestre Nzahabwanayo yagaragaje ibintu bine by’ingenzi bikwiye kwitabwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 19.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 19, iteganyijwe ku wa 23-24 Mutarama 2024. Izaba yita ku kubaka “Urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’igihugu, ubumwe n’iterambere ry’urubyiruko.’’

Prof.Nzahabwanayo yavugiye mu kiganiro Ijabo cya TVR ko icya mbere asanga uyu mushyikirano waganiraho ari “Ndi Umunyarwanda kuko ni yo ngobyi iduhetse nk’abanyarwanda, ni yo itugira abo turi bo nk’abanyarwanda”.

Yakomeje avuga ko hari Ndi Umunyarwanda ivuguruye ariko igomba gukomeza gutekerezwaho no kwigishwa neza cyane cyane mu rubyiruko rwo mu gihugu n’urwo hanze (Diaspora).

Ati “Ndi Umunyarwanda niyo igize ubumwe bwacu, niyo ituma tubana neza, tudaheranwa n’amateka”.

Icya kabiri ni ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateganyijwe. Icyo kibazo kigomba kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko kuko gihungabanya umuryango nyarwanda utekanye.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda. Imibare ya 2021 igaragaza ko mu gihugu hose abakobwa ibihumbi 23 aribo batewe inda imburagihe bari munsi y’imyaka 18.

Prof. Nzahabwanayo yavuze ko icya gatatu cyaganirwaho ari imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Umwaka ushize twagize ihindagurika ry’ikirere, tugomba gutekereza ukuntu twashyiraho uburyo bwo guhangana naryo ntitujye dutungurwa cyangwa ngo duhangane n’ingaruka zaryo, tugahora twiteguye cyangwa twaburiwe”.

Icya kane ni ubukungu butagira uwo busiga inyuma by’umwihariko hakitabwa ku rubyiruko rwo mu cyaro rukunze kuvuga ko rutabona igishoro kugira ngo nabo babyaze umusaruro amahirwe ahari bakore imishinga ibateza imbere.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:09 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe