Ibiri mu masezerano ya RFI n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Abunganizi mu mategeko basaga 400 bahuguwe n’impuguke z’Ikigo Nyarwanda gitanga serivisi z’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera, Rwanda Forensic Institute (RFI), ku buryo bwo kwifashisha ibimenyetso by’iki kigo mu nkiko igihe bunganira abakiliya babo mu rwego rwo gutanga ubutabera bufite ireme.

Iki kigo gitanga serivisi z’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera, Rwanda Forensic Institute (RFI) cyanasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Rwanda Bar Association (RBA), agamije gushimangira imikoranire hagati y’impande zombi hibandwa ku bimenyetso byifashishwa mu nkiko.

Umwunganizi mu mategeko, Shyerezo Norbert, avuga ko mu mezi abiri ashize, umukiliya we wacyekwagaho gusambanya no kwica umukobwa muri Kigali yatabawe n’ibimenyetso bya RFI cyafashe ibipimo, akagirwa umwere.

Ati “Byaje kugaragara ko ibimenyetsobyafashwe ahakorewe icyaha, bigafatwa kuri Nyakwigendera ndetse n’uregwa bigaragara ko uregwa ntaho ahuriye n’ubwo bwicanyi bwabaye ndetse nuko gusambanya Nyakwigendera nta byari byabaye nkuko byagaragaraga mu bimenyetso byari byafashwe ahakorewe icyaha.”

Ni ibyishimo asangiye n’umubyeyi warenganuwe ubwo iki kigo cyagaragazaga ibipimo byemezaga isano y’amaraso hagati y’umwana we na se wari waramwihakanye imyaka myinshi.

Ati “Ubutabera nahawe bwarancimishije kubera ko narimfite ikibazo cyo kugira umwana utemerwa na Se, yaranyanditse njyenyine mu irangamimerere kandi agomba kugira uburenganzira ku babyeyi bombi. Nabikoze ngira ngo nduhuke umwana wanjye agire uburenganzira kuri Se na Nyina.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Nkundabarashi Moïse, avuga ko amahugurwa y’umunsi umwe yahawe abunganizi mu mategeko basaga 400 agiye kubafasha mu guharanira ko abo bunganira bahabwa ubutabera nyabwo.

Ati “RFI ifite ubushobozi bwo kubasha kumenya umuntu uri kuvuga nti kanaka, ibikumwe by’umuntu ahantu runaka, kumenya niba inyandiko ikoreshwa ikozwe mu buryo bukwiye, ba bantu bahindura amashashi y’amamodoka, ibyo byose RFI ifite ubushobozi bwo kubimenya. Dutekerza rero ko abavoka nk’abafasha b’ubutabera, nk’abantu bakora akazi kajyanye n’itangwa ry’ibyo bimenyetso umunsi k’umunsi ari ingenzi ko bamenya ayo makuru, noneho bigafasha ubutabera kugira ngo hakorwe ibintu binoze kurusha uko byari bimeze mbere.”

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, avuga ko amasezerano bagiranye n’uru rugaga rw’abavoka, bagiye kujya babyisabira ndetse bakanabisesengura ubwabo, bikabafasha mu gutanga ubutabera bwuzuye kandi bushingiye ku bimenyetso.

Ati “Ubundi nitwe twajyagayo, kandi urabonako ubutabera bw’u Rwanda bugenda bukura cyane, imanza ni nyinshi, ntitwabona umubare w’abantu bahora mu nkiko, niyo mpamvu tugira ngo tujye tujya aho bisaba koko ubuhanga bw’isumbuyeho kurushaho ariko bagire ubushishozi. Iyi gahunda y’amahugurwa izakomereza no mu bacamanza kugira ngo bose bagire ubumenyi bumwe kandi bizadufasha mu kugabanya umutwaro twari twikoreye wo guhora mu manza tujya gusobanura za raporo zavuye mu isesengura ry’abahanga.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yavuze ko aya mahugurwa aba bavoka bahawe azihutisha imikorere y’ubutabera kurushaho.

Ati “Byibuze niyo abavoka bumva neza uko ibimenyetso bitanzwe bibasha gutuma n’igihe cyakabaye kigenda ku rubanza kigabanuka, ndetse bikaba byabasha no gutuma bagira n’uburyo bageza amakuru anyuranye ku bakiriya babo ajyana n’ibimenyetso byavuyemo nuko bikwiye gufatwa, ariko bikanatuma twese tubasha kugendana n’igihe.”

Guhera muri 2018 kugeza muri Gashyantare 2024, Rwanda Forensic Institute imaze gufata ibipimo bigera ku 43.798 byifashishijwe mu butabera birenganura benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ikigo cya RFI kinafitanye ubufatanye n’ibihugu 12 kugeza ubu.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *