IBUKA yandikiye Blinken imusaba kunyomoza ibyo yanditse kuri Tweeter

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Taliki 7 Mata ubwo u Rwanda rwatangiraga gahunda yo Kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994; hirya no hino haturutse ubutumwa bwihanganisha kandi bukomeza abanyarwanda muri rusange n’abarokotse jenoside by’umwihariko. Muri ubu butumwa haje mo n’ubutarakiriwe neza bwanditswe n’umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerila Anthony Blinken ku rukuta rwe rwa Tweeter.

Ubu butumwa bwa Blinken bwavugaga ko “Leta zunze ubumwe za Amerika zifatanije n’abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize jenoside. Akomeza agira ati turunamira ibihumbi by’abatutsi,abahutu, abatwa n’abandi bose babuze ubuzima mu minsi 100 y’ihohoterwa ridafite uko ryasobanurwa.”

Mu ibaruwa umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ufatanije n’andi mashyirahamwe y’abarokotse bandikiye Blinken kuwa 17 Mata; bagaragaza ko batunguwe no kumva umuntu wo ku rwego rwa Blinken akoresha imvugo nk’iyi ipfobya. Noneho akayikoresha ku munsi nyirizina wo kwibuka. Bibukije Blinken ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igomba guhabwa inyito yayo ikavugwa uko iri kuko abatutsi ari bo bwoko bwateguriwe jenoside ndetse bukanayikorerwa n’abahutu.

Muri iyi baruwa ya Paji 3 umuryango IBUKA wibukije ko Jenoside yose igira igice cy’abantu itegurirwa hagamije kubatsemba ho. Baha Blinkern urugero rw’abayahudi bakorewe jenoside n’aba Nazi. Bamwibukije ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe yari igamije gutsemba ubwoko bw’abatutsi, ko nta Jenoside yigeze itegurirwa abahutu, abatwa n’abandi nk’uko yabivuze.

IBUKA yifashishije imyanzuro y’urubanza rwa Jean Paul Akayezu rwaciwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe ho u Rwanda, yifashishije imyanzuro y’urukiko rw’ubujurire rwa ICTR  (ICTR-98-44-AR73(C) yose yemeje ko jenoside yabaye mu Rwanda yari igamije gutsemba ho abo mu bwoko bw’abatutsi. Yifashishije kandi umwanzuro 2150 w’akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye wo mu 2014 ndetse n’umwanzuro w’inteko rusange ya ONU yo kuwa 20 Mata 2020. Yemeje ko taliki 07 Mata ari umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ibi byose IBUKA yemeza ko Blinken abizi kandi ko yabirenze ho abigambiriye.

IBUKA ikemeza ko ubutumwa bwa Blinken bugamije gupfobya ngo bwateye ahungabana abarokotse jenoside ndetse ko batari biteze ko umuntu uri ku rwego rwa Blinken yatanga ubutumwa nk’ubu. Igasaba ko ubu butumwa bwakosorwa ndetse bukanyomozwa hakandika ubutagoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Iyi ni ibaruwa IBUKA yandikiye Blinken kandi yegeye kopi abari mo Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, ibiro bishinzwe ubutabera ku byaha mpuzamahanga,Ibiro bishinzwe ububanyi n’umugabane wa Afurika muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:05 pm, May 3, 2024
temperature icon 26°C
broken clouds
Humidity 57 %
Pressure 1017 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe