Iby’Isi ni amayobera: Ubutumwa bwa Sadate Munyakazi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari urwa Twitter, Sadate Munyakazi, yanditse ubutumwa agaragaza agahinda atewe n’ibyo abona kuri iyi Isi, by’umwihariko ubusumbane no kudafata ikiremwamuntu mu buryo bumwe. Yagize ati ”

Mwaramutse amahoro nshuti bavandimwe;

Maze iminsi ntekereza kuri iyi Si dutuyeho ariko nasanze ari akumiro pe.

Namwe nimwibaze ukuntu abazungu bicaye Berlin (1894) bakigabanya ibitari ibyabo (African) bakanemeza uko bazayangiza bakayishora mu macakubiri kugera ubwo izahora nta kintu na kimwe yishoboreye!

Mundebere ukuntu Isi yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abarenga miliyoni bakarimburwa mu minsi itarenze 100 gusa, nyamara dufite ONU nk’Umuryango ushinzwe kurinda amahoro n’umutekano ku Isi.

Mutekereze ukuntu Isi y’ubu ari akasa mutwe, abazungu baje batwigisha Imana yabo ko ari yo Mana ngo kuko Year, ko iyacu ari Shitani ndetse ko ari umukara.

Batwigisha ko kurongora abagore benshi ari icyaha, aba kandi nibo bahindukiye bati mujye murongora abagabo ku bagabo, abagore ku bagore.

Iyi Si mureba niyo imaze gushora miliyari zirenga 500 US$ mu ntambara ya Ukraine mu myaka ibiri, nyamara ayo bashoye muri Afurika ntaranagera kuri miliyari 200 US$ mu gihe cy’imyaka 60 y’ingirwa bwigenge.

Munyumvire Isi y’ubu, ejo nasomye amakuru avuga ko hari ibihugu bisaga 43 byishyize hamwe bishaka kurega Uburusiya kubera urupfu rw’umu Rusiya utavugaga rumwe na Putin, nyamara nta gihugu na kimwe kirahaguruka ngo gikurikirane Tshisekedi ku mfu zirenga ibihumbi by’Abatutsi n’abandi bamaze kugwa muri Congo!

Sindabona Isi yahagurutse ngo irege Israël ku mfu zirenga ibihumbi by’abaturage ba Gaza bamaze kwica na Israël.

Nimvuga Isi yuzuye amabi, wumve aba bagashakabuhake.

Gusa mbona igihe kigeze ko abarenganya bumva abarenganywa, igihe kirageze ngo abantu birwaneho kuko nta muntu n’umwe uzaza kukurwanaho, igihe kirageze ngo Afurika ihaguruke ihagarare yiyerekane kandi ifate mu biganza byayo ahazaza hayo.

Igihe kirageze ngo tubohore ku buryo bwa nyabwo Afurika n’abanyafuriaka, igihe kirageze ngo ONU iveho kuko ntacyo yamariye Isi n’abayituye.

Ibi bisaba abagabo n’abagore bafite umurongo uhamye, badafite ubwoba, bashaka ejo hazaza ha bana babo n’abazabakomokaho kandi ibi bisaba Intwari.

Ibintu byose bigomba kugira intangiriro, ibintu byose bigomba kugira ababyitangira, ibintu byose bigomba kugira Intwari.

Wowe usomye ubu butumwa ushobora kuba umwe mu bazahindura ubu buretwa bw’abazungu bagashakabuhake, ushobora kuba Intwari Afurika izahora yirahira, biragusaba kubyegereza umutima, ukabishyira mu biganza byawe, ukumva ko dushoboye kandi ko twabigeraho.

Sadate Munyakazi

Inshuti y’Urubyiruko

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:41 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe