Ibyo Ndayishimiye na  Tshisekedi bavuze kuri Kagame biduteye ubwoba: Dr Frank Habineza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Frank Habineza  umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no  kurengera ibidukikije  abona amagambo Ndayishimiye uyobora Uburundi na Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo uyobora Kongo  bavuze kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ahangayikishije.

Ndayishimiye uyobora U Burundi na mugenzi we Tshisekedi uyobora Kongo Kinshasa baherutse kuvuga mu bihe bitandukanye ko bazafasha Abanyarwanda guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame buyoboye u Rwanda.

Frank Habineza uyobora  Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umukandida uzahatanira kuyobora u Rwanda ahanganye na Perezida Kagame ndetse na Mpayimana Philippe  avuga ko izi mvugo ari ikibazo kidakwiye gufatwa nk’icyoroshye.

Aganira na Primo Media Rwanda  Habineza yagize ati:”Igihugu cya Kongo n’icy’u Burundi ejo bundi baravuze ku mugaragaro bati “twebwe tuzakuraho leta y’u Rwanda, Kagame tuzamukuraho ntabwo tumushaka’ barabyivugiye ntabwo arijye mbivuze.  Ni ikibazo gikomeye cyane tutakwiye gufata nk’aho ari ikintu cyoroheje, niba batamushaka ariko Abanyarwanda baramutoye arabahagarariye niba ushaka kubikora uzamukuraho gute? Ni ukuvuga ngo ni intambara.”

Habineza avuga ko bibateye ubwoba ati:”Ni ikintu kiduteye ubwoba kandi ni ikintu dufite muri manifesito ni ikintu tugomba gukemura kuko turavuga tuti niba igihugu duturanye gishobora gufunga imipaka ibyo bintu bigomba gukemuka.”

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda iherutse gusaba umuryango w’abibubye gushyigikira umutwe wa M23 urwanya leta ya Kongo Kinshasa .

Kuri iyi ngingo Habineza abajijwe uko abyumva yaguize ati: ”Ikibazo aho kiri nyamukuru  ni uko leta ya Kongo itajya yubahiriza amasezerano basinye ngo iyashyire mu bikorwa aho niho ruzingiye, icyo dusaba Kongo ni uko ishyira mu bikorwa amasezerano yasinye,  ikindi ariko tukavuga ngo n’umuryango mpuzamahanga ntuzajye uba indororezi ahubwo ujye uba umuhamya uvuge uti mwayasinye duhari tubireba nimutayubahiriza tuzabafatira ibihano.”

Yakomeje avuga ko “Abantu bari gupfa za macinya zirabica ,korera, hari n’ibisasu byaguyeho ejobundi mu nkambi ni ukuvuga ngo iyo wanze gisinya amasezerano uba uri kohereza abantu bawe mu mva.  Jyewe icyo nasaba ni uko leta ya Kongo igerageze gukemura ibibazo mu mahoro  ireke iby’intamabara kuko niyo wabatsinda ntabwo ikibazo kizaba gikemutse.

Frank Habineza ati “Ikibazo gihari nyamakuru bariya bantu babuze uburenganzira bwabo bwo kuba muri Kongo bakabita abanyarwanda noneho basigaye babatwika bakanabarya. Abantu bafite uburenganzira bwo kurwanira kubaho buri muturage wese ubwo burenganzira arabufite.”

Frank Habineza ari ku rutonde rw’abantu batatu bemerewe na komisiyo y’amatora kuziyamamariza kuyobora u Rwanda azaba ahanganye na  Perezida Kagame  wari usanzweho na Philip Mpayinama. Abandi  bantu 6 bari batanze kandidatire  ntabwo  bemerewe kwiyamamaza NEC yavuze ko ibyangombwa batanze  bituzuye.

Uyu munyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko uwamutunguye  muri aba ari Diane Rwigaraga kuko yabonaga yujuje ibisabwa ngo ahanganire kuyobora u Rwanda naho ko abandi  yumvaga bari kwikinira.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:49 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe