Ibyo ukwiriye kumenya ku bizamini bya perimi by’ikoranabuhanga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Itangazo rya Polisi y’igihugu ku birebana no gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga rigaragaza ko kuwa mbere taliki 06 Gicurasi ikibuga cya Busanza kizatangaira gukorerwa mo ibizamini.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubu buryo burimo ikoranabuhanga rizatuma ukora ikizamini agaragaza ubumenyi afite mu gutwara ikonyabiziga kandi bukagaragazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Niba ufite gahunda yo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Busanza hari iby’ingenzi ukiriye kumenya kuri ubu buryo bushya.

Impushya zizakorerwa

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko impushya zizakorerwa mu Busanza ari uruhushya rwo gutwara ibinyabizi rw’agateganyo (Permit Provisoire), ndetse n’impushya za burundu mu nzego za A,B,C,D na D1

Uburyo bwo kubona Code yo gukorera ho

Kwiyandikisha gukorera izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga byatangiye ku i taliki 3/05/2024. Bikorerwa ku rubuga Irembo. Abari basanzwe bafite code zo gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bashaka gukorera mu Busanza nabo bashobora gusaba indi code yaho.

Ibiciro

Polisi y’igihugu ivuga ko ibiciro byo gukora ikizamini bizaguma uko byari bisanzwe. Amafaranga y’u Rwanda 5000 ku ruhushya rw’agateganyo na 10000Frw ku ruhushya rwa burundu.

Icyakora ku bakorera impushya za burundu bo bazongererwa ho igiciro cyo gukodesha imodoka yo gukorera ho nacyo Polisi ivuga ko kiri hasi ugereranije n’ayo abantu bajyaga bishyura imodoka zigishirizwaho.

Nko ku rubuga Irembo bigaragara ko igiciro cyo gukorera uruhushya rwa A, uzajya wishyura amafaranga 26,000Frw mu gihe ukorera B azajya yishyura 55,000 Frw. Icyi giciro kiri mo gukodesha imodoka no gukora ikizamini.

Ubusanzwe kubona uruhushya rw’agateganyo nyuma yo kurutsindira ni 5000Frw mu gihe urwa burundu ari 10 000Frw. Gukodesha imodoka yo gukorera ho ikizamini byo byari bisanzwe ari 50,000Frw.

Kujya gukora ikizamini bisaba icyi ? 

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Boniface Rutikanga asaba abaza gukora ikizamini kubanza kugira ubumenyi buhagije ku kinyabiziga baje gusabira impushya zo gutwara. Ati “Umukandida agomba kuba yarize neza kandi yararangije neza amasomo yose arebana no gutwara imodoka.”

Ukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga wese kandi agomba kuza gukora yitwaje indangamuntu.

Ibizamini bizajya bikorwa

I Busanza mu karere ka Kicukiro hazajya hakorerwa ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga byose nk’uko bisanzwe bikorwa n’ahandi. Birimo ibyo gushyira muri Parikingi, guca mu makoni, guhaguruka no guhagarara bitunguranye (Demarage),ibijyanye no guhinduranya Vitesi (ku bakorera impushya za Manuel), ndetse no kuzenguruka inshuro 3.

Amavidewo yo kwigira ho agiye gusohoka

Polisi ivuga ko hagamijwe gufasha abanyeshuri biga gutwara ibinyabiziga kumenyera icyi kibuga ngo igiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga zayo amashusho azajya afasha abiga. Aya mashusho ngo azajya akomeza no kugaragara aho ibizamini bizajya bikorerwa.

Ikizamini cyose kizajya gikorwa mu isaha imwe

Ukora ikizamini azajya ahitamo isaha arakorera. Hehe no kongera kwirirwa umuntu ategereje ikizamini umunsi wose. Abategereje guhabwa ikizamini bazajya baba bicaye batuje kandi batekanye buri wese ajye mu ikizamini ku isaha ye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko icyi kigo kizongera urwego rw’ubumenyi abatwara abinyabiziba babaga bafite ndetse no gukorera mu mucyo. Ntawe uzasubira gutaha avuga ngo nakoreshejwe n’umupolisi mubi kandi nta n’umupolisi uzongera kugira uwo yigiriza ho nkana.

Iki kigo cya Busanza gitangiye gukorerwamo ibizamini mu gihe kandi inama y’abaminisitiri yamaze guha umugisha ibijyanye no gukorera impushya zitwara imodoka za Automatic gusa.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:27 pm, May 18, 2024
temperature icon 26°C
light rain
Humidity 47 %
Pressure 1017 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe