Icyambu cya Rubavu kiratangira gukora mu kwezi kumwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Icyambu mpuzamahanga ndetse n’isoko byubatswe I Nyamyumba mu karere ka Rubavu byuzuye mu Kuboza umwaka wa 2023 ariko ntibiratangira gukora. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukemeza ko hari ibigitunganywa ngo bibashe gufungura ku mugaragaro gusa ko mu kwezi kumwe biba byatangiye gukorerwamo.

Prosper Mulindwa uyobora akarere ka Rubavu agaragaza ko mu kwezi gutaha icyi cyambu mpuzamahanga kizatahwa ku mugaragaro ndetse kigatangira gukora. Mulindwa kandi ashimangira ko icyi cyambu kizaba ihuriro ry’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda n’ibiva mu Rwanda byoherezwa mu bindi bihugu cyane cyane nka Sima ikorerwa mu Rwanda ikenera kwambutswa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Icyi cyambu cyubwatswe ku buso bwa Ha2 I Nyamyumba kandi cyitezwe ho guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka busanzwe butunze benshi mu baturage ba Goma na Rubavu.

Icyi cyambu cya Rubavu nicyuzura kizatwara Miliyoni 7.8 z’amadorali ya Amerika gifite ubushobozi bwo kwakira nibura abantu Miliyoni 1 n’ibihumbi 400 ku mwaka ndetse n’imizigo yabo.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2023 igaragaza ko umushinga wo kubaka ibyambu 4 ku kiyaga cya Kivu mu turere twa Rusizi, Karongi, Rutsiro na Rubavu ari umushinga watangiye ufite agaciro ka Miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika wagombaga kurangira muri Kamena 2021. Uyu mushinga wahinduriwe inyigo nyuma yo gusanga ngo inkengero z’ikivu zifite uburebure buruta ubwari bwarateganijwe mu nyigo za mbere.  Ibi byambu byose byongererwa igihe cyo kubakwa ndetse n’ingengo y’imari. Biteganijwe ko byose bizaba byuzuye mu mwaka wa 2025.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:28 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe