Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe abona ubumwe n’ubwiyunjye bwamaze gushinga imizi mu Rwanda bwaravuye ku cyemezo Perezida Kagame yafatiye ingabo za FAR tariki ya 4/7/1994.
Kuri iyi tariki avuga ingabo za APR nibwo zatangaje ko zabohoye u Rwanda ndetse zanahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi icyo gihe ingabo za FAR zari zimaze gutsindwa zahise zihungira muri Congo no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda .
Kabarebe yavuze ko hari abasirikare 1500 batahunze ndetse ko icyemezo Paul Kagame wari ukuriye ingabo za APR yabafatiye aricyo cyabaye imbarutse y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rugezeho.
Ati:”jyewe rero mpamya ko imparutso nyamukuru y’ubumwe bw’Abanyarwanda mpamya ko yaturutse 1994 nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi . Icyemezo cyafashwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nyuma y’aho ingabo zatsindiwe zari zishyigikiye jenoside zari zifatanyije n’interahamwe zica abaturage zigahunga zikajya muri Congo abatarahunze uwo munsi itariki 4 z’ukwezi kwa 7 , abasirikare 1500 ntibahunge bakahasigara umunsi basanga inkotanyi nyakubahwa Perezida wa Repubulika akavuga ati nimubakire kandi nimubakira mubinjize mu ngabo icyo ntabwo ari igikorwa kuri uwo mwanya muri icyo gihe cyari gukorwa na buriwese.”
Gen(rtd) James Kabarebe avuga nabo nk’abasirikare atari ko babyumvaga ngo kuko bari bamaze imyaka ine barwana na FAR kandi bicana umunsi ku wundi.
Ati””Erega aba bantu twari twararwanye guhera mu 1990 […] nta rukundo rwari ruhari nta n’icyagaragazaga ko hagomba kubaho ubwumvikane ariko icyasumbaga byose ni Igihugu, ntabwo ari umujinya mufitanye. Nimutabana se Igihugu kirajya hehe? Kiraba icya nde?”
Kabarebe avuga ko U Rwanda rwavuye kure guhera mu gihe cy’ubukoroni kugeza 1959 ko icyo gihe cyose igihugu cyariho kicwa, gisogorwa gicibwa intege ariko cyangwa gupfa . Avuga ko bigeze 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi iba noneho byabaye rurangiza noneho igihugu cyagombaga gupfa burundu ati” nta mahirwa u Rwanda rwari rufite yo kongera kuba igihugu.”
Avuga ko ariko ubu u Rwanda rwazutse ndetse ko uko byakozwe n’uko byagenze bidakwiye gupfushwa ubusa, Kabarebe avuga ko ibi bitanga icyizere ko u Rwanda rugomba gutera imbere.
Ati”Ubu aho tugeze, amahirwe dufite ni ayo gutera imbere nk’ibindi bihugu byose byateye imbere. Ntabwo mvuga gutera imbere byo kuvuga ngo nubatse akazu keza, naguze akamodoka, nagize gute. Ni ugutera imbere nk’uko ibihugu byose bikize bimeze. birashoboka uhereye aho twari 94 ukabona aho turi uyu munsi birashoboka ntacyabuza iki gihugu cyacu kuba paradizo”