Icyicaro cya Afurika cy’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe inkingo cyashyizwe mu Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

U Rwanda rwahawe kwakira icyicaro cy’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo, International Vaccine Institute, mu Karere. Ni intambwe izafasha Umugabane wa Afurika kwihaza mu gukora ubushakashatsi bwerekeye inkingo.

Inama y’Ubutegetsi ya IVI, yemeje u Rwanda nk’ahantu hakwiye kuba icyicaro cyawo muri Afurika, rukaba rwatoranyijwe mu bihugu bitanu byari byatanze ubusabe. IVI ufite icyicaro i Seoul muri Koreya y’Epfo ariko ugira ibiro bibiri mu Burayi, kimwe muri Suède, ikindi muri Autriche.

Umuyobozi Mukuru wa IVI, Dr. Jerome Kim, yavuze ko ibiro bishya bizafungurwa mu Rwanda, bizafasha cyane mu gushyigikira ibikorwa bya IVI ku mugabane wa Afurika no guhuriza hamwe gahunda z’abafatanyabikorwa.

Ati “Ibiro bya IVI muri Afurika byabonye icyicaro cyiza i Kigali kandi twishimiye kuba dufite ubufasha bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda, kuko bazaba abafatanyabikorwa beza mu bya tekiniki.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko kwakira iki cyicaro bishimangira intambwe ishimishije igihugu kiri gutera mu kugabanya icyuho kiri mu bijyanye no kugerwaho n’inkingo ku mugabane wa Afurika.

Ati “Kwakira iki cyicaro cya IVI muri Afurika, ni iyindi ntambwe itewe mu kubaka Afurika yihagazeho bijyanye no gutanga ubuvuzi bwihutirwa kandi twishimiye kuba tugiye kucyakira. Twishimiye gukomeza ubu bufatanye bw’ingenzi hamwe na IVI ndetse no kuzagirana ubundi mu gihe kiri imbere.”

Ibiro bya IVI mu Rwanda bizaba bikurikirana gahunda zijyanye n’inkingo muri Afurika, igeragezwa ryazo, binafashe abashaka gukora ubushakashatsi muri uru rwego no guhanga udushya.

Muri Kamena 2022 nibwo u Rwanda rwabaye Umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo (IVI), gifite inshingano yo kuvumbura, gukora, gutanga inkingo zizewe kandi zihendutse ku Isi yose.

U Rwanda rwasabye kwinjira muri IVI hashingiwe ku cyerekezo cy’iki kigo cy’ubufatanye bw’Isi yose mu gutuma inkingo ziboneka kandi zikagera kuri bose nta busumbane. Iyi akaba ari inzira nziza yo kurandura ibyorezo no kwimakaza gahunda nziza y’ikingira ku migabane yose.

U Rwanda kandi ruhawe icyicaro cya IVI, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize hatashywe igice cya mbere cy’Uruganda rwa BioNTech ruzajya rukorera inkingo mu Rwanda.

Izi nkingo zizakorerwa mu Rwanda zizaba ari izo mu bwoko bwa messenger Ribonucleic Acid (mRNA). Ubu buryo bwo gukora inkingo ni bushya kuko bwatangiranye no gukora inkingo z’icyorezo cya COVID-19, gusa kugeza ubu hari no gukorwa ubushakashatsi kugira ngo izindi ndwara zirimo na Malaria zikorerwe izi nkingo zikoresha ikoranabuhanga rya mRNA.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika rizateza imbere urwego rw’ubuzima kuri uyu Mugabane.

Yagize ati “Ikorwa ry’inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya BioNTech rizafungura amahirwe yo kubona inkingo ku buryo bungana ku rwego rw’Isi. U Rwanda rwiteguye gutangiza uruganda rukora inkingo [rwifashishije ikoranabuhanga rya] m RNA mu bihe biri imbere, ku bufatanye na BioNTech ndetse n’abafatanyabikorwa bacu ku Mugabane wa Afurika no hirya yayo.”

Byitezwe ko uru ruganda ruzatangira rukora inkingo za COVID-19, ariko iri koranabuhanga rya mRNA ryamara kwemezwa no ku zindi nkingo, na zo zigatangira gukorerwa mu Rwanda. Ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:58 am, Apr 29, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe