Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda uri mu Rwanda yahageze avuye muri Kenya, aho yabanje kuvuga ko igihugu cye cyifuza kwagura umubano n’u Rwanda kuko kirubonamo umufatanyabikorwa mwiza kubera ibyo rukomeje kugeraho n’uburyo rubikora.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, ubwo yari muri Kenya yitegura kurira rutemikirere imwerecyeza i Kigali mu Rwanda. Yavuze ko azanye abashoboramari mu gihugu gifite umuvuduko mu iterambere, kugira ngo ibihugu byombi byagure imikoranire mu nzego zinyuranye.
Andrzej Sebastian Duda, ni ku nshuro ya kabiri ageze muri Afurika; ikaba iya mbere ageze mu Rwanda, aragenzwa no kwagura imikoranire igihugu cye gifitanye n’amahanga, avuga ko igihugu cye gifite gahunda ngari yo gukorana n’umugabane wa Afurika mu nzego zitandukanye, kandi ko u Rwanda barubonyemo umufatanyabikorwa mwiza.
Kugeza ubu ubucuruzi bw’u Rwanda na Pologne bushingiye ku bikoresho bya gisirikare, ibinyampeke, imashini zo mu buhinzi, n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, aho kugeza ubu hari abanyarwanda bagera ku 1 500 biga mu mashuri atandukanye yo muri Pologne.