Icyo ubuhanuzi bwa Nostradamus buvuga ku mwaka wa 2024, bumwe bwatangiye gusohora

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu mwaka wa 2024, gushishikazwa n’ubuhanuzi bwa Nostradamus, umuhanga mu bumenyi bw’inyenyeri uzwi cyane wabayeho mu kinyejana cya 16 birimo kwiyongera mu gihe isi irimo gusuzuma mu bice biyigize ibimenyetso by’ejo hazaza.

Nostradamus benshi bita umupfumu cyangwa se umuhanuzi kubera ko byinshi yavuze bizaba ku isi byarabaye ibindi biracyahanzwe amaso, aho yavuze ko John F. Kennedy wayoboye Amerika azapfa yishwe biraba, ahanura isenywa ry’inyubako za World Trade Center biraba n’ibindi.

Ibyo Nostradamus yahanuye ko bizaba mu mwaka wa 2023 ndetse anahishura ko hashoboraga guturika igisasu cya kirimbuzi, ku bw’amahirwe ntabwo byabaye ariko intambara ya Ukraine n’u Burusiya ntirarangira.

Niki buhanuzi bwa Nostradamus buvuga ku mwaka wa 2024?

Hashize imyaka isaga 700 nkuko byavuzwe na Michbel de Nostredame, uzwi kw’izina rya Nostradamus asohoye igitabo yise ‘Les Prophéties’ cyangwa se ubuhanuzi kikaba gikubiyemo ubuhanuzi 942 busa naho butangaza ejo hazaza.

Iki gitabo gikubiyemo ubuhanuzi buteye ubwoba buvuga ku ntambara ya 2 y’isi yose, izamuka rya Hitler n’impinduramatwara y’Abafaransa, icyorezo kizapfukamisha isi n’ibindi (COVID 19), ubwinshi muri ubwo buhanuzi bwarasohoye.

Dukurikije raporo nyinshi ubuhanuzi bwa Nostradamus burenga 70% bwabaye impamo kugeza ubu.

Bimwe mu byo yavuze ku mwaka wa 2024 harimo intambara ikomeye, ubuhanuzi bwa Nostradamus buvuga intambara ikomeye izaduka kandi ko mu mezi arindwi itangiye abantu bazapfa bazira ibikorwa byabo bibi.

Ubu buhanuzi bugaragaza ko hazabaho amakimbirimbirane mpuzamahanga ashobora kumara amezi menshi, bisa n’ibyatangiye yaba mu Burasirazuba bw’Afurika ndetse no mu bihugu bikomeye ku isi nk’u Burusiya n’Amerika.

Nostradamus avuga hari umwanzi utukura uzakanga inyanja nini, ibyo bikaba bisobanurwa ko ari amakimbirane akomeje kwiyongera hagati y’ibihugu nk’u Burusiya cyangwa se u Bushinwa.

Ikindi Nostradamus yahanuye kuri uyu mwaka, ngo hazabaho ubushyuhe bukabije ku isi, yahanuye ko ubushyuhe buzakomeza kwiyongera kandi ko inyanja zizagera ku rwego rutunguranye.

Ibi abahanga benshi batangiye kubihuza n’igipimo cy’ubushyuhe gikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’isi, aho nko muri Sudan y’Epfo leta yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri kubera iki kibazo, ubu bakaba bari ku gipimo cya dogire selisiyusi 47.

Yavuze kandi ko ibintu bidasanzwe nk’amafi bizatogota mu nyanja yirabura ndetse imijyi nka Genoa yo mu Butaliyani izahura n’inzara ikabije.

Ikindi Nostradamus avuga muri 2024 hazabaho Papa mushya, kandi kugeza ubu w’imyaka 88 akaba akomeje guhangana n’ibibazo by’uburwayi ndetse mu mpera z’umwaka ushize yasubitse urugendo rwo kujya mu nama yiga ku bidukikije kubera ibibazo by’ubuhumekero.

Nkuko Nostradamus abivuga, imihindagurikire y’ikirere isanzwe yibasiye isi yiyongereye cyane mu mwaka wa 2023, kandi ngo bizakomeza kuba bibi cyane bidasubirwaho mu mwaka wa 2024.

Hakurikijwe imirongo y’uyu muhanuzi w’Umufaransa, tuzabona impinduka nziza mu bumuntu zitazasiga ibimenyetso mu myaka igihumbi. Avuga ko iki kinyejana kidasanzwe kandi ko giteye urujijo kandi ngo ntituzi ibizaba byatinda cyangwa se bigatebuka.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:09 pm, May 8, 2024
temperature icon 23°C
moderate rain
Humidity 69 %
Pressure 1017 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe