Ifungwa ry’umupaka w’u Rwanda cyangwa icyubahiro: Ndayishimiye na Ndikuriyo barapfa iki?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuriro ukomeje kugurumana mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, aho Perezida Ndayishimiye Evariste n’ Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Reverien Ndikuriyo bakomeje intambara y’ubutita.

Aba bagabo bombi ni ibishyitsi bitanyeganyezwa muri iri shyaka, kuva CNDD-FDD yafata ubutegetsi bagaragaye mu byegera bya hafi by’uwahoze ari Perezida, Pierre Nkurunziza ndetse bombi bari mu bashyirwaga mu majwi ko bazamusimbura.

Icyizere Ndikuriyo yari afite cyaraje amasinde ubwo Nkurunziza yagenaga Ndayishimiye ngo abe ariwe uyobora igihugu, byateje ikikango mu Burundi ndetse abakurikiranira hafi politiki y’icyo gihugu ntibatinye kuvuga ko bigoye ko Ndikuriyo na General Alain-Guillaume Bunyoni bayoboka Ndayishimiye wari umaze guhabwa umwanya na bo bashakaga.

Ndayishimiye yahise abagira ibyegera bye agira Gen Bunyoni Minsitiri w’intebe  ndetse amuha ububasha busesuye kuri guverinoma yose, naho Ndikuriyo ahita amugira umunyamabanga w’ishyaka CNDD-FDD.

Bidatinze ibyo abantu bakekaga byarabaye maze Perezida Ndayishimiye ashwana na Gen Bunyoni ndetse muri Nzeri 2022 yahise amukura ku mwanya wa Minisitiri w’intebe arafatwa arafungwa, tariki ya 8 Ukuboza 2023 akatirwa gufungwa burundu.

Ndikuriyo yaba ari we utahiwe?

Umwuka mubi hagati ya Perezida Ndayishimiye na Ndikuriyo ugaragarira ahanini ku kuvuguruzanya mu byemezo aba bagabo bombi bafata.

Ihangana ryabo riri gukorwa bucece ndetse no mu buryarya bwinshi kuko nta n’umwe urerura ko adashyikiye undi. Icyakora umwaka ushize Ndikuriye yagaragaje icyubahiro gike aha Ndayishimiye.

Abicishije mu mupira w’amaguru, yateguye irushanwa yise Nkurunziza Cup ariko bidatinze nyuma y’iminsi micye ategura irindi aryitirira umukuru w’igihugu (coupe du President). Iri rushnwa yitiriye Nkurunziza yarihaye agaciro mu myiteguro ndetse no mu bihembo. Ababikurikiye bavuga ko ari agasuzuguro kuri Perezida.

Ibi byateye umwuka mubi  bituma amakipe atinya kuryitabira arimo Le Messager Ngozi  na Bumamuru ari mu yakomeye mu Burundi. Ndikuriyo yashinjwe gutegura inama zinyuranye zabaga mu ijoro ndetse inyinshi akazitegura yambara imyenda ya gisirikare, ibintu byatumye hari abibaza ko yaba  ashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye.

Aha ariko Ndayishimiye nawe yiyerekanye nk’ufite ijambo rya nyuma maze ategeka ko imyambaro ya Reverien Ndikuriye ihagarikwa kwambarwa mu barwanashyaka ba CNDD-FDD ndetse n’inama z’ijoro ategeka ko zihagarikwa.

Ifungwa ry’umupaka w’u Rwanda

Mu isozwa ry’umwaka wa 2023 ndetse no gutangira uwa 2024  Perezida Ndayishimiye yumvikanye mu magambo yibasira u Rwanda arushinja ko rwanze gutanga abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza muri 2015 ndetse anavuga ko rubaha inkunga bagakoresha umutwe wa RED TABARA bahunganya umutekano w’u Burundi.

Icyo gihe yavuze ko mu ngamba u Burundi buteganya gufata harimo no gufunga imipaka buhana n’u Rwanda bugahagarika imigenderanire, anashimangira ko u Rwanda ari umuturanyi mubi.

Gusa nyuma y’iminsi ibiri gusa icyatunguye abantu ni uko Ndikuriyo yahise atumiza ikiganiro n’abanyamakuru maze atangaza amagambo yagaragaye nko kuvuguruza Perezida w’igihugu.

Icyo gihe  asa n’uvuguruza ibyo  Perezida Nadayishimiye yavuze, Ndikuriyo yagize ati “Ntabwo ntekereza ko umuntu umara imyaka 30 mu buzima ashobora kwica ubutwererane bw’ibihugu bizabaho imyaka ibihumbi 10. Kugira ngo wice imigenderanire y’imyaka 1000 cyangwa imigenderanire y’abantu miliyoni 15 mu Rwanda na miliyoni 15 mu Burundi […] Abanyarwanda n’Abarundi nta bibazo bafitanye. Ikintu gito ntabwo kizakubuza imigenderanire y’imyaka 1000.”

Icyo gihe Ndikuriyo yavuze ko u Rwanda n’u Burundi nk’ibihugu by’ibituranyi kuva kera byahoze bigirana agatotsi , yumvikana asa n’ushyigikiye ko hakomeza kubaho ibiganiro hagati y’u Burundi n’u Rwanda kandi ntihagire ubangamira imigenderanire y’abaturage b’ibihugu byombi

Ndayishimiye yahise yigaragaza nk’ufite ijambo rinini gusumbya Ndikuriyo maze tariki ya 11 Mutarama 2024 ahita atangaza  ko leta ye yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza u Burundi n’u Rwanda.

Impunguke muri Politi y’u Burundu zivuga ko Ndayishimiye akomeje kwikanga ko Ndikuriyo yaba agamije kumuhirika ku butegetsi nk’uko byagenze ubwo yafungaga Gen Bunyoni. Biravugwa ko Ndayishimiye ari kugerageza kwigizayo Ndikuriyo kuko amwikanga nk’uzamubera intambamyi yo kubona indi manda ya kabiri.

Ndayishimiye biravugwa ko yifuza gusimbuza Ndikuriyo ku mwanya w’umunyamabanga wa CNDD-FDD gusa Ndikuriyo nawe ngo si umwana muri politiki ndetse agaragara nk’uwamaze kwiyegereza bamwe mu basirikare bakomeye ndetse n’abakuriye Imbonerakure.

Ndikuriyo kandi bivugwa ko yubatse inzego z’ishyaka zimwumva mu byiciro byose ndetse akagirana umubano n’amashyaka akomeye yo mu bihugu by’inshuti  z’u Burundi harimo ANC yo muri Afurika y’Epfo ndetse na CCM yo muri Tanzania.

Ibi ngo bisa n’ibiteye ubwoba Ndayishimiye kuko abibona nk’ingufu za Ndikuriyo zizatuma agorwa no kumwigizayo dore ko na manda ye yo kuyobora CNDD-FDD itararangira.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:29 pm, May 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe