Igiciro cya Kawa idatonoye uyu mwaka cyiyongereyeho 70

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko igiciro fatizo ku kilo cy’ikawa y’igitumbwe isarurwa n’umuhinzi uyijyana ku ruganda ari 480Frw avuye kuri 410Frw yatangwaga mu 2023.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, u Rwanda rumaze kohereza toni ibihumbi 15 za kawa ku masoko mpuzamahanga rwinjiza amadovize asaga miliyoni $73.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyagaragaje ko kugeza ubu imiryango isaga ibihumbi 400 y’Abanyarwanda ikora ubuhinzi bwa kawa.

- Advertisement -

Mu mwaka ushize kandi Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi yakuye ho gahunda yari izwi nka Zoning aho umuguzi umwe yabaga afite agace yemerewe kugurira mo Kawa wenyine nta wundi uhemerewe. Ibi byafatwaga nko kubuza umuhinzi gushaka abaguzi baruta abo yari afite.

Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kizakomeza gushyiraho igiciro fatizo cya Kawa gihabwa umuhinzi kuri buri sizeni.

Mu yandi mabwiriza yashyizweho mu umwaka wa 2023 ni uko ubwoko bw’ikawa yemerewe gutunganywa mu Rwanda ari iyogejwe neza, ubundi bwoko bwa kawa busabirwa uburenganzira muri NAEB.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:17 pm, Oct 5, 2024
temperature icon 22°C
few clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe