Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’Abayobozi ba FERWAFA basuye ikipe y’Igihugu Amavubi aho iri mu mwiherero mu karere ka Bugesera
Minisitiri yasabye abakinnyi gukomeza kwitwara neza bagashimisha Abanyarwanda, ababwira ko igihugu kibahanze amaso abasaba gutsinda mikino bitegura iri imbere cyane cyane uzabahuza na Benin kuwa kane w’icyumweru gitaha tariki ya 6 Kamena.
Minisitiri yanashyikirije ibendera ry’Igihugu aba bakinnyi bazahaguruku mu Rwanda mu rucyerera rwo kuwa mbere tariki ya 3 Kamena berekeza Abidjah muri Cote d’Ivoire aho bazakinira na Bénin . Nyuma yo gukina na Benin ikipe y’igihugu izahita ikomeza muri Afurika y’Epfo gukina na Lesotho iyi mikino yose ni iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Abatoza n’abakinnyi b’Amavubi bijeje ubuyobozi ko bazatanga imbaraga zose kugira ngo baheshe igihugu ishema kandi bashimira uburyo Abayobozi bakomeje kubaba hafi mu myiteguro y’imikino bitegura.
Nyuma y’imikino 2 bamaze gukina u Rwanda ubu ni urwa mbere mu itsinda n’amanota 4 rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota 3 naho Nigeria ikagira 2.