Igihugu  kibahanze amaso! Minisitiri Munyangaju yasabye Amavubi gutsinda Benin

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

 Minisitiri wa Siporo  Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’Abayobozi ba FERWAFA basuye ikipe y’Igihugu  Amavubi aho iri mu mwiherero  mu karere ka Bugesera 

Minisitiri yasabye abakinnyi gukomeza kwitwara neza bagashimisha Abanyarwanda, ababwira ko igihugu kibahanze amaso abasaba  gutsinda  mikino bitegura iri imbere cyane cyane uzabahuza na Benin kuwa kane w’icyumweru gitaha tariki ya 6 Kamena.

Minisitiri yanashyikirije  ibendera ry’Igihugu aba bakinnyi bazahaguruku mu  Rwanda mu rucyerera rwo kuwa mbere tariki ya 3 Kamena  berekeza Abidjah muri Cote d’Ivoire aho bazakinira na  Bénin . Nyuma yo gukina na Benin ikipe y’igihugu izahita ikomeza muri Afurika y’Epfo   gukina na Lesotho  iyi mikino yose ni iyo  gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Abatoza n’abakinnyi b’Amavubi bijeje ubuyobozi ko bazatanga imbaraga zose kugira ngo baheshe igihugu ishema kandi bashimira uburyo Abayobozi bakomeje kubaba hafi mu myiteguro y’imikino bitegura.

Nyuma y’imikino 2 bamaze gukina u Rwanda ubu ni urwa mbere mu itsinda n’amanota 4 rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota 3 naho Nigeria ikagira 2.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:43 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe