Igisasu cy’u Burusiya cyahitanye 4 gikomeretsa 32 muri Ukraine

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Ingabo z’u Burusiya zarashe igisasu cyo mu rwego rwa misile ya karahabutaka muri Ukraine cyigwa ku cyambu cya Odesa gihitana abantu 4 gikomeretsa abandi 32 harimo abana 2 n’umugore utwite.

Byatangajwe na guverineri w’iyi ntara ya Odesa, Oleh Kiper, aho yavuze ko 4 mu bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro by’indembe.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yihanganishije imiryango y’abapfushije ababo n’abakomerekeye muri icyo gitero.

Perezida Zelenskyy yashimangiye ko Ukraine ikeneye intwaro zivuye mu bihugu by’inshuti kugira ngo ziyifashe kwihagararaho imbere y’u Burusiya.

Yongeyeho ko yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w”umuryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’u Burayi n’Amerika (OTAN) Jens Stoltenberg, ku kamaro ko kwihutisha umusanzu w’intwaro uyu muryango wahaye Ukraine.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:08 am, May 22, 2024
temperature icon 21°C
broken clouds
Humidity 73 %
Pressure 1022 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe