Igisubizo cya Perezida Kagame ku magambo ya Ndayishimiye w’u Burundi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Kagame yabwiye mugenzi we w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste n’uwa RDC, Felix Tshisekedi ko igihe kizagera bakamenya ko bakoze amakosa yo guhiga ko bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no kurugabaho ibitero.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse gutangariza i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko afite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda kuko ngo buboshye urubyiruko.

Ni amagambo yunze mu y’inshuti ye Tshisekedi udahwema kuvuga ko ‘ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no kugaba ibitero’ arushinja ko rufasha umutwe wa M23.

Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo nigeze nsubiza ibi bitutsi biva mu Burengerazuba no mu Majyepfo, ibyo ntabwo byica… ariko igihe kizagera bazamenye ko bakoze ikosa rikomeye.”

“Nta muntu dushotora, twakunze no kwanga ko badushotora, n’iyo babikoze turabyirengagiza… ibindi ni amagambo abantu badushyiraho amakosa kuri buri kimwe, batuma twikorera umutwaro wacu n’uw’abandi, tuzi umutwaro wacu, ariko njye gutuma nikorera umutwaro w’abandi, bizaba ikibazo. Ibyo ntibizabaho.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntabwo wifashe neza ndetse u Burundi buherutse gufunga imipaka yabwo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:05 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe