Igisubizo gifitwe n’Abanyarwanda: Perezida Kagame ku matora ya 2024

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe cy’amatora, abaturage ari bo bemeza niba umukandida ari we wujuje ibikenewe ku cyo bamutorera, bityo ko na we bazabigaragaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yatangiye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, mu Ihuriro ry’abagize za Guverinoma ku Isi rizwi nka ‘World Governments Summit’

Iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos; cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirebana n’imiyoborere y’u Rwanda, amasomo rwakuye mu mateka ashaririye rwanyuzemo, ndetse n’icyo Umukuru w’u Rwanda abona Isi ikwiye kurwigiraho.

- Advertisement -

Uwo iki kiganiro cyarimo gihumuza, umunyamakuru Eleni Giokos yagarutse ku biherutse gutangazwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden wifuza manda ya kabiri, wavuze ko ari we mukandida ushoboye kurusha abandi bifuza kuyobora iki gihugu.

Uyu munyamakuru yagize ati “Mu Rwanda hateganyijwe amatora muri uyu mwaka, na we urahamya ko ari wowe mukandida wujuje ibikenewe kurusha abandi kuri izo nshingano?”

Perezida Kagame yasubije agira ati “Ubundi amatora, ni ah’abaturage kwemeza niba umuntu bari gutora ari we wujuje ibisabwa ku nshingano bamutoreye. Ubwo rero tuzareba.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko ibyo umuntu yakoze na byo byagira uruhare mu mahitamo y’abaturage, ariko ko byose bizagaragazwa n’Abanyarwanda mu gihe cy’amatora.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 14 Nyakanga 2024, akaba yarahujwe n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ari na bwo bwa mbere azaba abaye ahujwe.

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Nzeri umwaka ushize, yabajijwe niba yiteguye kuzongera kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko Umuryango wa RPF-Inkotanyi wari umaze kongera kumutorera kuba Chairman wawo ku majwi 99,8%.

Icyo gihe Umunyamakuru yamubajije agira ati “Mu maso ya benshi, ibyo bituma uzaba Umukandida w’Ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu gihe kitageze ku mwaka. Ese ni cyo bivuze?”

Perezida Kagame yamusubije agira ati “Urabyivugiye ko ari ibigararira amaso ya rubanda. Rero ni ko bimeze. Nishimira icyizere Abanyarwanda bangirira. Nzabakorera igihe cyose nzaba nkibishoboye. Yego ni byo rwose ndi umukandida udashidikanywaho kandi wujuje ibikenewe.”

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:20 pm, Oct 5, 2024
temperature icon 22°C
few clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe