Ikibuga cy’indege cya Bugesera ntikicyuzuye muri 2026 kizuzura muri 2028

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama yiga ku bucuruzi n’ishoramari izwi nka Quatar Economic Forum iri kubera I Doha, Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Manzi Makolo yatangaje ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizaba cyuzuye mu 2028.

Imirimo yo kubaka icyi kibuga ubundi byari byitezwe ko izarangira mu mwaka wa 2026 igatwara Miliyali 2 z’amadorali ya Amerika. Icyi gihe cyari gisanzwe, cyongereza ho imyaka 2 byitezwe ko icyi kibuga kizatangira gukora mu 2028. Ni umushinga witezwe ho guhindura u Rwanda ihurira ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika.

Icyi kibuga kizuzura cyubatswe ku buso bwa Metero kare 130,000 kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi Miliyoni 8 ku mwaka ariko bazagenda bazamuka bakagera kuri Miliyoni 14. Nk’uko byemezwa n’amasosoyete yubaka icyo kibuga.

Icyi kibuga giherereye muri kilometero 40 uvuye mu murwa mukuru Kigali kandi kizagira igice cyagenewe indege z’imizigo nacyo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira Toni 150,000 z’imizigo ku mwaka.

Muri iyi nama Makolo yagize ati “Turi hafi kuzuza icyi kibuga ubu twamaze kuzuza igice gitambitse tugiye gutangira igice gihagaritse. Turi kureba ko mu myaka hagati ya 2027 na 2028 ikibuga kizaba cyatangiye gukora.”

Iki kibuga cy’indege cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Quatar Airways ifitemo igice kingana na 60% naho Leta y’u Rwanda ikagira mo 40%. Quatar Airways ivuga ko nyuma y’u Rwanda hari n’andi masezerano yo kubaka ikibuga cy’indege izasinyana na Afurika y’epfo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:44 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe