Ikigo Ntare School cyo mu Rwanda kizatangira amasomo mukwa 9

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Icyi kigo giherereye mu karere ka Bugesera cyitegura gufungura amasomo mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, cyashyize ho umunsi wo gusura ikigo. Ni umunsi witabiriwe n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri bitegura gutangira amasomo muri iri shuri.

Ntare High School yo mu Rwanda ni ishami rya Ntare School yo mu gihugu cya Uganda. Iyi Ntare School yo mu gihugu cya Uganda yanize mo abarimo Perezida Kagame na Perezida Museveni wa Uganda. Ntare school yo mu Rwanda ni ishuri rizatanga ubumenyi bwo muri gahunda y’imyigishirize mpuzamahanga. Ryatangiye kwakira ubusabe bw’abifuza kurirerera mo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Manzi Benjamin wungirije umuyobozi mukuru w’ihuriro Ntare School Old Boys Association ryashinze iri shuri avuga ko iri shuri rizazana imyigishirize ijyanye n’aho isi igeze, Aho abanyeshuri batazahabwa gusa gufata mu mutwe ibiri mu bitabo ahubwo ko bazajya bahabwa umwanya munini wo guteza imbere impano bifite mo no kugira ibiganiro mpaka bigamije gukuza imitekerereze yabo. Manzi yongera ho ko umwarimu muri muri iri shuri zajya ahabwa kwita ku bana batarenze 10.

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka iri shuri rizatangirana abanyeshuri bagera kuri 80. Ubuyobozi bw’iri shuri bukavuga ko icyifuzo ari uko mu mwaka w’amashuri wa 2029/2030 iri shuri rizaba ryakira abanyeshuri 1000.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:19 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe