Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda kuwa 30 Gicurasi yatoye umushinga w’Itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda. Ni umushinga urimo ingingo zitaganya ko ikibina mu gihe gifite amafaranga gishobora kuba umunyamuryango wa Koperative.
Mu gihe ikibina cyaba kiri muri Koperative nk’umunyamuryango kizagira umugabane nk’uw’abandi banyamuryango ndetse kigire ijwi rimwe nk’undinmunyamuryango wese.
Ni umushinga abadepite bavuga ko witezweho kunoza imikorere no gukemura ibibazo byatumaga abanyamuryango ba Koperative bamwe bahora binubira imicungire mibi y’umutungo wabo.
Mu zindi mpinduka ziri muri iri tegeko rishya ni nk’ingingo ya 64 ivuga ko umugabane w’umunyamiryango muri Koperative ushinganye. Bityo ko udashobora gufatirwa cyangwa gutangwaho ingwate hatabaye ho inteko rusange.
Muri iri tegeko rishya abayobozi ba Koperative bazajya batinda gutumiza inama y’inteko rusange bazajya bacibwa amande ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.