Ikimoteri cya Nduba kivuguruye kizatwara Miliyari 93 Frw

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Guverinoma y’u Rwanda igiye gushora Miliyoni 67 z’amayero zingana na Miliyari 93 mu mafaranga y’u Rwanda mu kubaka icyanya cyo gutunganyirizamo imyanda ikusanywa mu mujyi wa Kigali. 

Guverinoma igaragaza ko ikimotero kivuguruye cya Nduba cyije gukemura ibibazo by’ubuzima byaterwaga no kuba ikimoteri gisanzwe kitari kijyanye n’igihe.

Dominique Murekezi umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC avuga ko uyu mushinga inyigo zawo zakozwe mu 2022, ndetse ngo ugomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ibiri. Imirimo ikarangira mu mwaka wa 2026. Umuyobozi wa WASAC avuga ko ingengo y’imari itaraboneka ariko ko ubushobozi bukiri kwegeranywa.

Ikimoteri cya nduba kijyanye n’igihe kizubakwa hafi y’icyari gisanzwe. Kizaba gifite ubuso bwa Ha 50, kizaba kibasha gutandukanya imyanda yakirwa hakoresheje ikoranabuhanga. Ibora ijye ukwayo itabona ijye ukwayo, purasitiki zijye ukwazo ndetse n’ibyuma bigire ahabyo kandi byose bikorwe n’imashini. Iki kimoteri kandi kizakemura ikibazo cy’umunuko wari warabaye ikibazo ku mibereho y’abatuye Nduba.

Ikimoteri cya Nduba gikuze bivugwa ko cyakiraga Toni 600 z’imyanda buri munsi. Abagize inteko ishingamategeko bagaragaje kenshi ko icyi kimoteri gishyira mu kaga ubuzima bw’abagituriye. Imiryango 394 yagombaga kwimurwa muri Metero 400 uvuye ahari imyanda nayo raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta iheruka yagaragaje ko itigeze yimurwa.

Ahari hasanzwe ikimoteri cya Nduba ngo hagiye kubakwa ubusitani buhazengurutse ndetse hari kwigwa uko Gaz Methan yazakurwa muri iyi myanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:32 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe