Ikirura n’Umwana w’intama: Uko abanyarwanda batojwe ubugome

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Amwe mu masomo yigishijwe Abanyarwanda bo hambere arimo ayabateguragamo umutima w’ubugome. Ubu bugome batojwe bakiri bato bakabukurana buri mu byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itegurwa ndetse ishyirwa mu bikorwa, ikoranwa ubugome ndengakamere, mu gihe gito Abatutsi barenga miliyoni baricwa.

Kuri ubu ibitabo birimo bene aya masomo yigisha ubugome byakuwe mu mashuri y’u Rwanda. Makuruki.rw twatereye ijisho muri kimwe muri ibyo bitabo dusesengura umwe mu myandiko yahabwaga abana bo mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza.

IKIRURA N’UMWANA W’INTAMA

Umwama w’intama warashotse, ako kanya haza ikirura cyaburaniwe, cyuka ako gatama inabi.

Ikirura: Urabona ngo urantobera amazi? Ubwo bugabo wihaye urabuzira!

Umwana w’intama: Nyagasani, ntundenganye, dore aho nibereye hepfo hano. Ushatse kunywa wanywa ayo haruguru aho. Sinazanywe no gutoba amazi kandi singuteye icyugazi na gato.

Ikirura: Wayatobye .. Ziba! N’undi mwaka warantutse!

Umwana w’intama: Nkagutuka nte ntaravuka, ko n’ubu unduzi ndi ku ibere?

Ikirura : Niba atari wowe, ni mukuru wawe!

Umwana w’intama: Mukuru wanjye ntawe ngira!

Ikirura: Nuko rero ni umwe muri bene wanyu, dore ko mwese munzira. Oya ye! Kereka nihoreye!

Ikirura kegera ka gatama kiragashikuza, kikajyana mu ishyamba kukinopfora.

Ugushungura ntakuburamo inkumbi.

DUSESENGURE

Mu miterere y’uyu mwandiko hakoreshejwe icyo abahanga mu iyigandimi bita Itizabumuntu. Aho bafata inyamanswa bakayiha ubushobozi bwo kuvuga no gukora nk’umuntu. Aha ariko umwanditsi ntaba avuga ko inyamanswa zivuga ahubwo aba ashushanya ibikorwa by’abantu ariko akazimiza abitiza inyamanswa.

Uyu mwandiko wigishwaga mu mashuri abanza urimo inyigisho y’ubugome bw’indengakamere ndetse bugomba kugera ku ntego yo kwica kabone n’ubwo nta mpamvu ifatika ihari.

Tujyane ingingo ku yindi: 

Ikirura: Urabona ngo urantobera amazi? Ubwo bugabo wihaye urabuzira!

Umwana w’intama: Nyagasani, ntundenganye, dore aho nibereye hepfo hano. Ushatse kunywa wanywa ayo haruguru aho. Sinazanywe no gutoba amazi kandi singuteye icyugazi na gato.

Aha Ikirura kirahimba impamvu kandi kirataara umujinya wo kugirira nabi umwana w’intama. Kabone n’ubwo byumvikana ko umwana w’intama atacyegereye ndetse uruhande arimo rw’umugezi adashobora gutobera Ikirura. Uwanditse uyu mugani agaragaza ko mu gihe hari ikibi ushaka kugirira undi ugomba kubanza iteka kumushaka ho impamvu ndetse byaba na ngombwa ukayihimba. Gushaka impamvu ntibihagije ahubwo hari mo no gutara umujinya.

Ikirura: Wayatobye .. Ziba! N’undi mwaka warantutse!

Umwana w’intama: Nkagutuka nte ntaravuka, ko n’ubu unduzi ndi ku ibere?

Kuri iyi ngingo umwanditsi arigisha ko mu gihe impamvu ya mbere idafatitse nyir’umigambi wo kugira nabi adahagarara. Akomeza ashakira impamvu ahandi. Aha ahise yinjira mu mateka y’ahahise, … Kandi ibyo akabikora ari ko yongera uburakari buherekejwe n’ibitutsi no kwima umwanya uwiregura.

Ikirura : Niba atari wowe, ni mukuru wawe!

Umwana w’intama: Mukuru wanjye ntawe ngira!

Ikirura: Nuko rero ni umwe muri bene wanyu, dore ko mwese munzira. Oya ye! Kereka nihoreye!

Birumvikana neza ko iki kirura kitari cyarafashe umwanya uhagije wo kumenya uwo mwana w’intama gishaka kugirira nabi, ariko ibi ntibikibuza kumushaka mo impamvu y’urwango. Nyuma yo gushakira impamvu mu mateka ikabura ubu noneho ikirura kirashakira impamvu mu miryango y’umwana w’intama. Mu bo bavukana babura kikajya no muri bene wabo. Kikemeza ko bose nta mwiza ntawe utacyanga. Ikirura kandi nyuma yo kugoragoza gishakira impamvu ubugome cyiteguye gukorera umwana w’intama gisoza kigaragaza ko noneho ibyo kigiye gukora ari ukwihorera.

Uru ni urugero rumwe mu nyigisho z’ubugome Abanyarwanda batojwe bakiri bato. Abahawe izi nyigisho mu bwana bagombaga gukura bafite muri bo umutima mutindi wo gutegura ubugome ndetse no kubushyira mu bikorwa kabone n’ubwo nta mpamvu yaba ihari. Inyigisho nk’izi nizo zagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mwaka wa 1994. Aho Abanyarwanda bishe abaturanyi, abo basangiye, abo bagabiranye, abo basenganaga … kubera impamvu imwe y’ubwoko kandi batihaye.

Guverinoma y’u Rwanda yakuye ibitabo birimo bene aya masomo mu byigishirizwamo abana b’Abanyarwanda hagamijwe kubaka Umunyarwanda muzima uzi agaciro ka mugenzi we kandi uzira umutima w’urwango.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:44 am, Apr 30, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 88 %
Pressure 1020 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe