Ikoranabuhanga rigiye gukuraho ubukererwe muri serivisi z’ubutaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu cy’ubutaka (NLA)kigiye gushyira ho ikoranabuhanga rizafasha mu gukurikirana amadosiye ajyanye n’ubutaka. Ni ikoranabuhanga ryiswe Land Administration Tracking Information System (LATIS).

Iri koranabuhanga rizamurikwa mu cyumweru gitaha ngo rizafasha abasaba serivisi zijyanye n’ubutaka kuba bakurikirana dosiye zabo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Bakamenya ibyakozwe, igihe byakorewe ndetse n’ibisigaye gukorwa. Hagira n’ukereza ubusabe mu bashinzwe gutanga izi servisi akaba yabibazwa.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka Grace Nishimwe avuga ko gahunda yo gukoresha iri koranabuhanga yatangiriye ku guhugura abagomba kurikoresha. Ubu ngo amahugurwa y’abakozi bashinzwe iby’ubutaka yarakozwe. Yongera ho ko iri koranabuhanga uretse kuba umuturage azajya abasha kureba aho dosiye igeze, ngo uwasabye serivisi azajya anabona iminsi ntarengwa yo kuba yahawe serivisi yasabye, kandi icyakozwe kuri dosiye cyose azajya ahabwa ubutumwa bukimumenyesha.

Sylvain Muyombano Umuyobozi w’ishami ry’abakozi mu kigo cy’igihugu cy’ubutaka asobanura ko hamwe n’iri koranabuhanga ngo imirongo y’abaturage basaba serivisi z’ubutaka ku murenge izarangira. Abaturage bazajya bazisaba banyuze mu ikoranabuhanga batagombye gutonda umurongo ku murenge. Abashinzwe iby’ubutaka ku murenge nabo ntibazongera kujya bajyana impapuro ku Karere, bazajya bazohereza mu ikoranabuhanga banasubizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Bityo hagabanuke ikiguzi abantu batakazaga mu ngendo zo kwiruka kuri serivisi.

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Letamu mwaka w’ingebgo y’imari washojwe muri Kamena 2023 yagaragaje ubukererwe bwa dosiye zijyanye n’ibutaka bukabije. Dosiye 6,612 zijyanye n’ubutaka zari zarakererewe, zirimo n’izakererewe iminsi igera muri 345. Iyi raporo kandi ikagaragaza ko abenshi bu basabye izi serivisi z’ubutaka batari bazi impamvu z’ubukererwe bw’ubusabe bwabo.

Serivisi ziganje mu bijyanye n’ubutaka zirimo, ibirebana n’izungura, ibyangombwa by’ubutaka, Guhererekanya ubutaka, kubugabana, kubutangaho ingwate …. .

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:58 am, Jul 27, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 40 %
Pressure 1014 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe