Imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza mu mahanga byikubye inshuro 25

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB yerekana ko imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza mu mahanga zavuye kuri Toni 40 buri kwezi zoherezwaga mu 2017 none bikaba bigeze kuri Toni 1,000 buri kwezi mu 2024.

Ibi ni ibihingwa bitamaze igihe kinini biri ku isoko mpuzamahanga, kuko u Rwanda rwari rumenyereye cyane kohereza mu mahanga I Kawa n’icyayi. Ibi bihingwa bifatwa nk’ibishya ku isoko ry’ibyoherezwa mu mahanga biri kwinjiza akayabo. Imibare yo mu mezi 8 gusa uhereye muri Nyakanga 2023 ukageza muri Gashyantare 2024, Miliyoni 46 z’amadorali ya Amerika zinjiye zivuye mu ndabo, imboga n’imbuto byoherejwe hanze.

Avoka zo mu Rwanda ziri mu zikunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2022 – 2023 imboga n’imbuto byinjije akayabo ka Miliyoni 58.1 z’amadorali ya Amerika, avuye kuri Miliyoni 42.8 yari yinjijwe mu mwaka wabanje.

Mu mpamvu NAEB igaragaza nk’iziri gutanga uyu musaruro harimo gahunda zo guhuza abahinzi n’amasoko mpuzamahanga, harimo kandi amahugurwa yafashije abahinzi kongera umusaruro w’imboga n’imbuto zoherezwa mu mahanga. Mu buryo bwo guhuza abahinzi n’amasoko NAEB yafashije cyane abohereza imboga, indabo n’imbuto mu mahanga kugera mu ma murikagurisha atandukanye arimo ayabereye Dubai na Quatar mu mpera za 2023 no mu ntangiro za 2024.

Urusenda ruri mu bihingwa bishya biri kwinjiriza igihugu agatubutse

Ku rutonde rw’ibyo Ministeri y’ubuhinzi igaragaza ko ikomeje gushyira mo imbaraga ngo ingano y’ibyohereza mu mahanga ikomeze izamuke hagaraga ho: Indabo, Marakuja, Avoka, Imiteja n’ Urusenda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:18 pm, May 15, 2024
temperature icon 27°C
scattered clouds
Humidity 47 %
Pressure 1019 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe