Imbogo 7 zatorotse Pariki y’ibirunga 3 zarishwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa Gatandatu taliki 18 Gicurasi nibwo hakwirakwiye amakuru ko mu karere ka Burera abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zatorotse Pariki y’ibirunga. Gusa amakuru yaje kuboneka nyuma yemeza ko abakomeretse bose hamwe bari 7.

Amakuru uko amasaha agenda ashira niko yagiye ahinduka benshi batazi neza umubare w’imbogo zageze mu giturage. Amakuru yageze kuri Makuruki.rw kuri icyi cyumweru yemeza ko Imbogo zose hamwe zatorotse Pariki y’ibirunga ari zirindwi.

Izi mbogo ngo zikiva muri Pariki zasanze abaturage mu murima bahinga. Biruka bazihunga ariko zikomeretsa mo 7 muri bo. Abaturage ngo bamaze kubona ko ntaho  bafite ho kuzihungira kuko zakomezaga kubirukankana, bahamagaye ku misozi baturanye abaturage babaye benshi barazizenguruka nabo babasha kwica mo imbogo 2 muri 7.

Izindi mbogo 5 zasigaye rero ngo abakozi bashinzwe kurinda Pariki ba RDB barashe mo imwe irapfa, izindi 2 bazisubiza muri Pariki. Hari amakuru ataramenyekana y’aho izindi mbogo 2 zerekeje. Abaturage bakavuga ko zishobora kuba zarasubiye mu ishyamba mu gihe hari abakeka ko nazo zaba zariciwe mu giturage.

Umwe mu barinda umutekano w’inyamanswa muri Pariki y’ibirunga yatubwiye ko ubusanzwe Imbogo zo mu birunga ngo zitamenyereye abantu, nk’uko bimeze ku ngagi. Imbogo ngo ni inyamanswa isaba ko niba muhuye nayo mwirinda kugenda muri benshi ngo biba byiza iyo muyihunze ariko mukayihunga mutandukanye. Ngo iyo ibabona muri benshi ishobora kubagirira nabi igamije kwitabara nayo kuko iba ibona yugarijwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:48 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe