Imibare – uko abiga Kaminuza barondereza ibihumbi 40 mu kwezi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu I santere ya Videwo ho mu karere ka Kayonza ni mu marembo ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara. Aha niho twaganiriye n’abanyeshuri bahiga mu mashuri makuru. Aba banyeshuri bahabwa ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda. Akababeshaho ukwezi kose kandi ntibandavure cyangwa ngo biyandarike nk’uko babyemeza.

Abana b’abakobwa batatu Yvonne, Gentille na Jolie (Amazina tubahimbiye) babana mu nzu imwe y’icyumba na Salon ari batatu. Bakayikodesha ibihumbi 15 bafatanije, hagahaha ibyo kurya, bakagura isabune n’amavuta yo kwisiga. Mu mvugo yabo “ntibifuza ibya mirenge”. 

Bayarondereza bate? 

- Advertisement -

Twaganiriye baduha ishusho yose y’uburyo amafaranga yabo acungwa. Bavuga ko akenshi ngo buruse ikunze kuza ari amezi 2 aziye rimwe. Bati “iyo tumaze kuyabikuza twese tuyafite tuyahuriza hamwe noneho tugakora imibare”. 

Iyo buri wese afite ibihumbi 80 turi 3 aba ari amafaranga 240,000. Icya mbere dukora duhita dukura ho ibihumbi 30 by’inzu tukabyoherereza nyir’ibyondo (Imvugo isobanura uwabakodesheje inzu). Hagasigara 210,000Frw.

Aya mafaranga 210,000 ahita abarwa mo ibyo kurya. Urutonde dukunze gukoresha ni uru:

1. Ibilo 25 bya Kaunga: 27,000Frw

2. Ibilo 25 by’umuceri : 30,500Frw

3. Ibilo 20 by’ibishyimbo:14,000Frw

4. Gaze ibilo 12: 20,000Frw

5. Imboga n’ibirungo : 30,000 Frw

6. Isabune : 5,000 Frw

7. Umunyu: 1,000 Frw

8. Litiro 3 z’amavuta yo guteka: 6,000Frw

9. Igitoki n’ibirayi : 25,000Frw

Igiteranyo : 158,000Frw

Yvonne ati”Urumva ko ibyo 210,000Frw iyo dukuye mo 158,000Frw tuba dusigaranye 52,000Frw. Aya turongera tukayagabanya mo 3 noneho buri wese agasubirana aye 17,000 biba birenga ho uduceri ducye.”

Muri ibi bihumbi 17 niho buri wese agura amavuta yo kwisiga, ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, ikarita ya Telefoni, n’ucikishije urukweto akaba yarudodesha.

Bahise mo kureka igikoma cya mu gitondo 

Gentille ugaragara nk’aho ari we mukuru muri bo yatubwiye ko batangiye babara n’ifu y’igikoma mu gitondo n’isukali. Ati “Ariko isukali twaje gusanga iduhendesha kuko twanywaga ibiro 6 mu mezi 2. Twaje kubigabanya tugira 3 tukajya tuyivanga n’ifu ngo wenda byaramba; ntihagire n’uwishyirira mo nyinshi. Twaje kuyiva ho rero kuko isukari igura 2000 ntabwo wakomeza kuyiteza ukiri umunyeshuri.”

Aba bakobwa batatu bavuga ko bakomoka mu turere dutandukanye ariko babiri muri bo biganye mu mashuri yisumbuye. Bavuga ko imibanire y’abanyashuri by’umwihariko b’abakobwa ngo igoye ugereranije na basaza babo. Joli “Abakobwa benshi turifuza. Usanga dushaka kuba ho mu buzima buryoshye. Ukumva ukumbuye Inyama, ukumbuye ifiriti, …. Cyangwa gusohoka. Iyi rero niyo mpamvu usanga abenshi batabana mu cyumba igihe kirekire. Hari ubwo umwe kwihangana byanga akaba asohokanye n’umugabo muri Bar, akarara cyangwa se agataha ahaze inkoko. Yabona bimwe bagenzi be batetse akumva bimunukira kuko ahaze inyama. Icyo gihe gushwana biba bitangiye.”

Yvonne “Cyangwa se muri bya bihumbi 17 buri wese asigarana byo kwimenya nkaba nguze mo amavuta y’ibihumbi 30. Bagenzi banjye bahita babona ko hari ahandi nkura amafaranga bagatangira kunyishisha.” Aba bakobwa bashimangira ko umwana warezwe udafite muri we agatima ko kwifuza, yiyakira kandi agatungwa n’aya mafaranga ya buruse. Batebya bati “Yego nyine ntitubyibuha hahahha ariko tubaye ho neza”. 

Aya mafaranga y’inguzanyo ahabwa abanyeshuri biga Kaminuza azwi nka Buruse yahoze ari 25,000 Leta y’u Rwanda iza kuyazamura iyageza kuri 40,000. Ni inguzanyo itangwa na BRD kandi iba izishyurwa nyuma y’amashuri. Bagasaba gusa ko gahunda yo kuyabaha ku gihe yakubahirizwa akajya abagera ho adatinze cyane kuko iyo habaye ho gutinda usanga ubuzima bugoranye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:24 pm, Oct 5, 2024
temperature icon 20°C
few clouds
Humidity 64 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe