Umuturage witwa Byiringiro Dieudonne wo mu karere ka Nyanza yavuze ko imihanda yo mu mujyi wa Nyanza yose iriho amatara ndetse ashima ko umuhanda uhuza Nyanza na Bugesera nawo wakozwe, icyakora agaragaza ko mu bice by’icyaro hakomeje kuba ibibazo by’imihanda y’ibitaka itari nyabagendwa bigatuma umusaruro utagera ku masoko.
Ku mbuga nkoranyambaga zatambukagaho inama y’umushyikirano ku munsi wayo wa mbere hagaragaye ibibazo byiganjemo iby’imihanda abaturage bifuza ko yakorwa.
Kuri Youtube uwitwa Bizimana Joseph yasabye ko ikorwa ry’umuhanda Ngororero- Rubavu. Uwitwa Ngendahayo Eduardo do santos we yagaragaje umuhanda CYAMUTARA – RWESERO- GATSIBO. Uwitwa Vedaste we yasabye umuhanda ku muyumbu muri Rwamagana. Uwitwa Iratuzi Samuel yasabye umuhanda BUSHENGE- SHANGI – NYABITEKERI. Kayigamba Venranda we yasabye umuhanda ZINDIRO – BIREMBO – GASANZE. Gaspard Habumugabo we yasabye umuhanda NDERA – GIKOMERO.
Uwitwa Rene Uwayisaba we yasabye ko hakorwa umuhanda ujya ku mupaka wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo unyuze BUSASAMANA – RUBAVU – GISENYI – KANZENZE. Banyanga Fidele yasabye umuhanda NGORORERO – KAVUMU – BIREMBO. David Turikumana we yasabye GASANZE – KAMI – BIREMBO – MASIZI.
Kuri ibi bibazo by’imihanda, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ntatanga icyizere cy’imihanda ya kaburimbo hose mu gihugu; yavuze ko iyo harebwe ubushobozi busabwa kugira ngo imihanda ya kaburimbo ikorwe basanga byazatwara igihe kirekire.
Yavuze ko n’ubwo habayeho ibiza byangiza imihanda ariko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gufata neza iyo mihanda y’ibitaka ikaba ari ibitaka ariko igendeka.
yagaragaje ko uretse Imihanda ngo hari n’ibiraro 58 byangijwe n’ibiza mu mwaka wa 2023 bigomba kongera gusanwa byose bikaba nyabagendwa.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko mu gihe cy’imyaka 7 yabashije gukora imihanga y’y’imihahirano izwi nka Feeder roads ifite uburebure Km 3,700.