Imishinga migari 10 igiye guhindura isura y’u Rwanda

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Hari benshi barebera iterambere ry’ibihugu bakunze gutinda ku bikorwaremezo biba bigaragarira amaso y’utambutse wese. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite iterambere riri kwihuta kandi mu nzego zose.

Urwego rw’ibikorwa remezo by’umwihariko usanga rukora ku iterambere ry’izindi nzego mu buryo butaziguye. Uyu munsi Makuruki.rw twazengurutse mu mishinga migari y’ibikorwa remezo biri mu nzira zo kubakwa mu Rwanda. Twegeranya mo 10 tubona neza ko niyuzura izahita ihindurira u Rwanda isura ku ruhando mpuzamahanga.

1. Ikibuga cy’indege cya Bugesera

Uyu mushinga watangiye kubakwa mu mwaka wa 2017 ushyirwa ho ibuye ry’ifatizo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Uyu mushinga byitezwe ko uzatwara arenga Miliyari 2 z’amadorali ya Amarika. Icyiciro cyawo cya mbere kizasiga icyi kibuga cyakira nibura abagenzi Miliyoni 8, mu gihe cyose nikimara kuzura kizaba cyakira abagera kuri miliyoni 14 ku mwaka. Byitezwe ko icyi kibuga kizuzura mu mwaka wa 2026.

Uretse abagenzi kandi byitezwe ko icyi kibuga kizajya kinyuzwaho imizigo ingana na toni 150,000 mu ntangiriro ndetse ngo zikaziyongera zikagera kuri toni 300 000 mu mwaka. Icyi kibuga nicyuzura kizagira u Rwanda ihuriro ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika.

2. Sitade amahoro

Stade Amahoro ivuguruye ni umushinga witezwe ho kuzamura urwego rw’imikino n’imyidagaduro mu Rwanda. By’umwihariko umupira w’amaguru.Iyi stade izuzura ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45 000 bicaye kandi yose izaba isakaye. Izatwara Miliyoni 165 z’amadorali ya Amerika.

Iyi stade imirimo yo kuyubaka iri kugera ku musozo byitezwe ko muri uyu mwaka wa 2024 izatahwa.

 

3. Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo

Urugomero rwa Rusumo rwitezwe ho kuzatanga Megawhat 80 z’amashanyarazi. Uru rugomero ruzuzura rutwaye Miliyoni 467 z’amadorali ya Amerika.

Aya arimo Miliyoni 340 zatanzwe na Banki y’isi mu gihe izindi Miliyoni 113 zatanzwe na Banki nyafuko itsura amajyambere. Uru ni urugomero rwitezwe ho gutanga amashanyarazi azakoreshwa mu karere ka Kirehe ariko kandi akazanambuka imbibi z’u Rwanda akaba azagera no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bya Tanzaniya n’Uburundi.

4. Icyanya cya Biontech

Uru ni uruganda ruri kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro. Imirimo yo kurwubaka yatangiye mumwaka wa 2022. Ruzaba ari rumwe mu nganda zikora inkingo ku mugabane wa Afurika.

Uru ruganda ruzakora inkingo ruzuzura rutwaye Miliyoni 150 z’amadorali ya Amerika. Biteganijwe koruzatangira gukora mu mwaka wa 2025.

5. Igorofa ndende yitwa Kigali Green Complex

Uyu ni umushinga w’inyubako ndende izaba igeretse inshuro 29. Uyu mukabakabajuru ugiye kuzamuka I Nyarugenge uzatwara akayabo ka Miliyari 1.5 y’amadorali ya Amerika.

Niyo nyubako izaba ari ndende mu mujyi wa Kigali kandi izaba inafite izindi nzu 6 ziri mubunyakuzimu bwayo.

  1. Ibitaro bya CHUK Masaka

Ibitaro bya Kaminuza CHUK bigiye kubakwa I Masaka mu karere ka Kicukiro ni kimwe mubikorwa remezo byitezwe ho gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’ubuzima.

Ibi bitaro bizatwara Miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika. Imirimo yo kubyubaka yaratangiye byitezwe ho ko izarangira mu mwaka wa 2025.

  1. Ihuriro ryitiriwe Inzovu “Inzovu Mall”

Inzu y’ubucuruzi izwi nka Inzovu Mall igiye kubakwa rwagati mu mujyi wa Kigali izuzura itwaye Miliyoni 68 z’amadorali ya Amerika.

Iyi yitezwe ho kuzaba ihuriro ry’amahoteli, amazu y’ubucuruzi, ama restora, amaduka akomeye y’ubucuruzi, ibiro bitandukanye … Iyi nayo itegerejwe mu mwaka wa 2025.

  1. Icyicaro cy’ikigo cya IRcad Africa

U Rwanda rwatoranijwe kuba icyicaro cy’ikigo kizahurira mo abahanga ndetse kikazanategurirwa mo inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bwo kubaga buteye imbere ku mugabane wa Afurika.

Icyi cyigo cy’abafaransa gisanzwe gikora ubushakashatsi ku byo kubaga bigezweho hibandwa ku ndwara ya Kanseri. IRcad Africa yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2019 ubu kimaze gushorwa moa saga Miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika.

  1. Inyubako za Zaria Court

Izi nyubako zigiye kuzamurwa I Remera ahahoze ibiro bya RBC hafi ya stade nto. Ni ku bufatanye n’umunya Nigeria wamenyekanye cyane mu mukino wa Basket Ball Massai Ujiri. Akaba na nyir’ ikipe ya Toronto Laptors. Izi nyubako zizajya ku buso bwa Ha 2.4 zizaba zigizwe n’ama Hotel afite ibyumba birenga 80 bishobora gucumbikira abitabiriye ibikorwa by’imyidagaduro. Hazaba kandi ari icyanya cy’ibibuga by’imikino n’imyidagaduro itandukanye.

  1. Inyubako za Kigali Financial Square

Izi ni inyubako zizaba zizafatwa nk’amagorofa y’impanga zigiye kubakwa ku bufatanye na EQUITY bank. Zizatwara Miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika.

Izi nyubako zigiye kuzamurwa mu gace kubatswe mo Ibiro by’umujyi wa Kigali , Ecobank, Makuza Peace plaza na Ubumwe Grand Hotel. Aha hazwi nko mu mujyi rwagati izi gorofa za Kigali Financial Square zigiye kongera mo uburyohe bw’umujyi kuko zizaba zifite nibura etage 20 z’uburebure.

Muri rusange si iyi mishinga yonyine ahubwo iyi ni 10 yatangiye kubakwa twatoranije nk’igomba gutwara akayabo ariko nayo ikazasiga u Rwanda rugiye Indi sura mu rwego rw’ibikorwa remezo.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:47 pm, May 3, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe