Imbwa imanika akaguru (ibishoboye yamanika abiri) mu buryo bwo kugerageza kunyara kure hashoboka mu bujyahejuru (vertically). Ibi ibikora iyo iri gushaka kunyara nko ku giti, urukuta, cyangwa ikindi kintu kigiye hejuru.
Drew Bantlin, inzobere mu buzima bw’inyamaswa n’ibidukikije avuga ko imbwa inyara imanitse ukuguru kumwe kubera ko mu nkari zayo haba harimo ubutumwa buba bugomba kugera ku zindi nyamaswa (cyane cyane imbwa zindi) zizaca aho yanyaye.
Mu nkari imbwa iba inyaye gutyo haba harimo ibintu bita “pheromone” bifite impumuro idasanzwe kandi izatinda ku cyo inyayeho. Ubu buba bwabaye nk’ ubutumwa bwo kwerekana ko ari yo yahafashe cyangwa se ko ari ho iherereye. Izindi mbwa iyo zihumurije aho hantu, hari ukuntu zimenya icyo zigomba gukora bitewe nyine na za pheromone ziba zarasizwe na ya mbwa yahanyaye mbere.
Uku gusiga ibimenyetso ni byo bita “scent marking”. Wabigereranya n’uburyo abantu bamanika ibendera mu gace runaka, berekana ubuyobozi bwako.
Bantlin avuga ko imbwa zikunze gukora ibi byo kunyara zisiga ibimenyetso ni iz’ingabo mu gihe zibonye izindi ngabo mu buryo bwo kwihagararaho, mu gihe zibonye ingore mu buryo bwo kuzikurura, cyangwa mu gihe zibona zugarijwe n’ibyago runaka. Ingore na zo zijya zibikora ariko cyane cyane mbere gato cyangwa mu gihe cy’uburumbuke mu buryo bwo gushakisha ingabo zagira uko zizigenza. Imbwa bakonnye, zikunze kunyara zisutamye