Impamvu leta yakuyeho Nkunganire yatangaga ku batega imodoka rusange

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024, izakuraho nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo abantu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Byatangajwe kuri uyu Kabiri tariki 12 Werurwe 2024 na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’intumwa za Minisiteri zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali, cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu.

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko mu mwaka wa 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyazaga byabaye ngombwa ko u Rwanda rufata ingamba zirimo kunganira abatwara abagenzi ndetse n’abagenzi muri rusange.

Ubwo ingamba zo guhangana na COVID-19 zakurwagaho, nkunganire ya Leta yagumyeho kuko hari hakiri ibibazo birimo n’ubuke bwa bisi, ndetse na serivisi zahabwaga abagenda muri bisi zitari zinoze.

Minisitiri Dr. Gasore avuga ko ku ikubitiro Leta yahise igura bisi 200 kugira ngo ikibazo cya bisi nke gicyemuke.

Ati “Ni muri urwo rwego Leta yavuze ngo reka ikemure ibyo bibazo bibiri, ku ikubitiro yahise icyemura icya bisi, aho 100 zahise zigera mu gihugu ndetse n’izindi 100 zirahari, zatangiye kugera mu muhanda. Ikindi ni uko duhari nka Leta, nitubona izo bisi zidahagije tuzashyiramo izindi, ibi byatume ibibazo bikomeye byari bibangamiye ingendo mu Mujyi wa Kigali bigabanuka.”

Minisitiri Dr. Gasore yakomeje avuga ko nkunganire yajyaga mu kwishyurira umuntu itike y’urugendo izahindurwa igashyirwa mu kunganira ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, ndetse kunganira abahinzi n’aborozi no kugaburira abana ku ishuri bizakomeza, ndetse igiciro cyo gutwara abantu muri rusange ntabwo cyahindutse.

Byashimangiwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, aho yavuze ko abaturage bamaze igihe bamenyeshwa ko nkunganire bahabwaga ku giciro cy’ingendo izavanwaho kandi ko ari amafaranga azashyirwa mu zindi gahunda zigamije kunganira abaturage, harimo; gahunda ya Girinka, kurwanya imirire, kugaburira abana ku mashuri n’ibindi.

Ati ‘‘Kwari ukugira ngo bafate n’izindi ngamba, kuko ntabwo ziriya nkunganire ziva ku baturage ngo zijye ahandi, ziva ku baturage zijya ku baturage. Twarabivuze, barabizi ariko kuri bo nta gihombo kirimo kuko amafaranga ava kuri bo ajya kuri bo.’’

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko mu gukuraho nkunganire ku baturage batega imodoka zitwara abantu mu buryo rusange, habanje gusesengurwa niba nta ngaruka bizagira ku bukungu cyangwa amikoro y’Abanyarwanda.

Ati ‘‘Nk’uko mubyibuka, ibiciro ku isoko byaramanutse byari byaratumbagiye cyane mu mpera za 2022, kuva icyo gihe byagiye bimanuka, ubu byaramanutse ku buryo bugaragara ku buryo ibihe twanyuzemo nk’imyaka ibiri ishize, siko duhagaze uyu munsi.’’

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samue, yatangaje ibigo 14 n’abantu ku giti cyabo 4 aribo bazaba bemerewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange gusa.

Ati ‘‘Guhera igihe uburyo bushya buzashyirwa mu bikorwa, ubundi buryo bwose bwakoreshwaga buzaba bubujijwe. Ubwo ba bandi bakoreshaga twa tumodoka duto, bya bindi byose byakorwaga kugira ngo abantu birwaneho, bizaba bibujijwe.’’

Mu busanzwe umuntu uteze imodoka, Leta imwishyurira hagati ya 40% na 50% by’ikiguzi cy’urugendo yaba agiye mu bice bitandukanye bya Kigali cyangwa mu Ntara.

Urugero nk’umuturage wavaga Nyabugogo ajya Kicukiro yahabwaga nkunganire iri hagati ya 90 Frw na 100 Frw kuri urwo rugendo.

 

 

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *