Impaka mu kongera ibigo ngororamuco mu Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ivuga hagiye kongerwa ibigo ngororamuco ku rwego rw’intara kugira ngo ababijyanwamo batajyanwa kure y’imiryango yabo, mu gihe Abadepite bavuze ko iyi gahunda idashobora gukemura ikibazo nyamukuru.

Raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa 2022-2023; igaragaza ko ibigo ngororamuco birimo ibibazo bitandukanye, birimo kuba hari ibyuzuye abantu ariko ntibigire abakozi bahagije bo kubafasha ndetse n’ibindi bidatanga ubufasha hashingiwe ku byiciro abantu barimo, ndetse n’ikibazo cy’abasezererwa bigasoza bongeye kwishora mu bikorwa bibasubizayo.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihigu gishinzwe igororamuco (NRS), Fred Mfulukye, avuga ko nubwo ibyo bigo bifite ibyo bibazo ariko hari uburyo bushya bugiye kwifashishwa kugira ngo bitange umusaruro.

Ati “Turatekereza ese abantu bose, dufate urugero abo mu Ntara y’Iburasirazuba; rwa rubyiruko, ese bariya bagaragaye muri bya bibazo ni ngombwa ko duhita twiruka tubajyana Nyamagabe cyangwa i Wawa? Cyangwa tubanze tubageragereze iwabo tunabafashe bari kumwe n’imiryango yabo.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishyigikiye iyi ngingo, ivuga ko bizatuma buri umwe ashyirwa ahamukwiriye, gusa ngo birasaba ko n’ibi bigo ngororamuco byigongera.

Bamwe mu Badepite bo bavuga ko iki gisubizo kidashobora gukemura ikibazo mu buryo burambye, bavuga ko kongera ibi bigo ngororamuco mu nzego z’ibanze biteye impungenge, ahubwo igisubizo cyashakirwa mu muryango kuko gishobora kuba kinafitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe.

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:51 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe