Impamvu uruganda rwa Kabuye rwahagaritse gukora isukari

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Uruganda rw’isukari rwa Kabuye Sugar Works rwafunze imiryango by’agateganyo nyuma yuko Hegitari 700 ku  2000 ruhingaho ibisheke rukoramo isukari zibasiwe n’ibiza. Ibi byatumye abakozi basezererwa bajya mu ngo zabo.

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri uru ruganda, Habimana Anselme, yabwiye RBA ko iki kibazo cyatewe ahanini n’ibishanga bakuragamo ibisheke byamaze kuzura.

Ati “Niyo mpamvu uyu munsi uruganda rutarimo gukora, ni ukubera bino bihe by’imvura turimo, ku buryo ibishanga byose byuzuyemo amazi bityo imirimo yo gusarura ibisheke ikaba idashobora kugenda neza.”

- Advertisement -

Mu guhangana n’iki kibazo, Muhire Aphrodis ucukura imiyoboro y’amazi yavuze ko hari ibilometero bisaga 50 by’ingarani uru ruganda rurimo gutunganya zizajya ziyobora amazi, nk’igisubizo babona cyagabanya ibihombo uruganda rukomeje kugira.

Ati “Ruguru y’uru ruganda mu misozi, hari amazi aturukayo tugenda dukora izi ngarani kugira ngo ya mazi tuyayobore ajye abasha guca muri ya mirima y’ibisheke akomeze agende.”

Abahinzi basaga 3500 basanzwe bagemura ibisheke kuri uru ruganda nabo bararira ayo kwarika, bitewe n’igihombo batewe n’uko imirima yabo yamaze kwangirika.

Bavuga ko haje ibiza bidasanzwe guhera muri 2020 kugeza uyu mwaka, bikabahombya ku buryo bahombye umusaruro ugera kuri 1/2 cyuwo babonaga mbere.

Kugeza ubu toni y’ibisheke umuturage yishyurwa ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda n’uru ruganda, cyakora hari abasanga kuba uru ruganda ari rumwe mu gihugu na byo byaba imbogamizi ikomeye yo kubura aho bagemura umusaruro w’ibisheke mu gihe uru ruba rwahagaze.

Bizimana Jean De Dieu, umuhinzi wo muri Kicukiro ati “Nkubu mu gihugu cyacu dufite uruganda rumwe rw’isukari, habaye ihangana wenda n’abandi bashoramari inganda zikaba nk’ebyiri cyangwa zikanarenga, ibisubizo twakwitega ku ruganda rumwe ntabwo byangana nuko zaba ari nyinshi.”

Ubusanzwe Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye, rufite hegitari 2 000 ruhingaho ibisheke. Mu mezi asaga atatu gusa, hegitari zisaga 700 ni zo zimaze kwangirika, byatumye ingano ya toni batunganyaga ku munsi igabanukaho toni zisaga 200 zose.

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri uru ruganda, Habimana Anselme, avuga ko bamaze gukora inyigo yo kubaka urundi ruganda rw’isukari mu Karere ka Kayonza ndetse iyo nyigo ikaba yaragejejwe mu nzego nkuru z’Igihugu.

Ati “Dufite umushinga wo kubaka uruganda rushya, tukarwubaka ahantu hatari ikibazo cy’imyuzure, hari ubutaka buhagije, noneho tukubaka n’uruganda runini ku buryo tugira uruganda rwa kijyambere kandi rufite ubushobozi bunini ku uryo ikibazo cyo gutumiza isukari mu mahanga dushobora kugikemura.”

Kugeza ubu uturere icyenda ni two Leta yahayemo rwiyemezamirimo w’Uruganda Kabuye Sugar Works ubutaka ngo abubyaze umusaruro.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni z’ibisheke zisaga 600 ku munsi zikavamo toni 50 z’isukari, 100% by’umusaruro w’ibisheke uru ruganda rutunganya, 60% ni uva mu bahinzi mu gihe 40% usarurwa mu bishanga byahawe uru ruganda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:58 am, Sep 11, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 72 %
Pressure 1012 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe