Ibarura ryihariye ry’abafite ubumuga ryaheze he?

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko itarahabwa amafaranga yose yagenewe gukora ibarura rigaragaza abantu bose bafite ubumuga kugira ngo imenye abakeneye ubufasha bwihariye, byanatumye igihe cyari kihawe kigiye kugera bitaranagera kuri 50%.

Imyaka itatu irashize havugwa ubushakashatsi bugaragaza umubare nyakuri w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya umubare wabo; ndetse n’ibyiciro barimo kugira ngo hakorwe igenamigambi rishingira ku byo bakeneye. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yari yaremeye ko iki gikorwa kigomba kurangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, ukaba ubura amezi atanu kitaranagera no kuri 50%.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, aherutse kubwira Abadepite impamvu iki gikorwa kitarangira, aho yavuze ko hakiri ikibazo cy’ingengo y’imari yo gukora ibarura, gusa bikaba byaratangiye mu kwezi kwa 11, 2023, aho ubu bigeze kuri 40%, avuga ko nubwo bikiri kure, ariko biteguye kubirangiza mu mpera y’ingengo y’imari y’uyu mwaka.

Depite Eugene Musorini uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko ivugurura ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024 ryakagombye gukuraho icyuho kiri muri iki gikorwa.

Ati “Mu buryo bwo kubona imibare igendeye ku ibarurishamibare ryerekana imibare nyayo yo kwita ku bafite ubumuga; ibarura ryari ryarateganyijwe kandi ririmo rikorwa hari hateganyijwe kubona nibura andi asoza icyo gikorwa. Ayo mafaranga aramutse atabonetse muri iyi ngengo y’imari ivuguruye; ni ukuvuga ngo imibare twari kuzagenderaho mu mwaka wa 2024-2025 mu ngengo y’imari izaba isubiye inyuma.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko n’iyo ngengo y’imari bivugwa ko ari nke, na yo ubwayo itarakoreshwa yose.

Ati “Igikorwa cyose kirasaba miliyoni maganacyenda (900 000 000 Frw) nk’uko yabivuze. Habonetse miliyoni magana ane (400 000 000 Frw). Muri ayo magana ane yabonetse; haracyari miliyoni ijana na makumyabiri (120 000 000 Frw) zitarakoreshwa. Twaje kureba niba hari aho twayakura kugira ngo birangirane n’ukwezi kwa gatandatu dusanga bitugora, dusanga ko igikorwa cyakomeza gikoresha aya dufite, noneho wenda ibindi bikorwa bikazakomereza mu ntangiriro z’ingengo y’imari itaha.”

Ibarura riheruka kuri iyi ngingo ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, ryavuye mu ibarura rusange ry’abaturage rigaragaza ko kugeza muri 2022, abantu bafite ubumuga mu Rwanda bangana na 394 375, bangana na 3,4%. Muri uwo mubare, abangana na 3,7% batuye mu cyaro, naho 2,8% bakaba mu mijyi.

Iyi mibare kandi igaragaza ko abafite ubumuga bw’ingingo n’abatabona ari bo benshi, inerekana ko 34,6% by’abafite ubumuga batigeze bakandagira mu ishuri, hari kandi 44% batazi gusoma no kwandika.

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *