Impamvu zitera umubyibuho ukabije, Umujyi wa Kigali urugarijwe

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na RBC, bwagaragaje ko mu 2022 mu Rwanda mu bantu 100 harimo batanu bafite umubyibuho ukabije. Umujyi wa Kigali wari ku isonga mu kugira abafite umubyibuho ukabije kuko 34% by’abawutuye bugarijwe n’iki kibazo cy’umubyibuho ukabije.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abafite umubyibuho ukabije biyongereye bava ku ijanisha bariho rya 2.8% muri 2013 bagera ku ijanisha rya 4.3% muri 2022.

Impamvu zitera umubyibuho ukabije zirimo kurya ibirenze ibyo umubiri ukeneye, ibibazo by’imbamutima cyangwa ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bishobora gutuma umuntu arya cyane, ubwonko bugasa n’ubufasha umubiri kwibagirwa ikibazo gihari kurya bikaba nk’uburyo bwo gutuma umuntu yumva aguye neza yibagiwe cya kibazo.

Hari umubyibuho ushobora guturuka ku miti yo kwa muganga ituma umuntu asonza. Aha bisaba kwegera abasobanukiwe iby’imirire bakerekana ibyo kurya bikwiye.

Urubuga rw’Abongereza runyuzwaho inkuru z’ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi, The Lancet, rwatangaje ko abantu barenga miliyari imwe ku Isi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Barimo miliyoni 880 bakuze na miliyoni 159 z’abana nk’uko imibare ya 2022 ibigaragaza.

Ahari abantu benshi bafite iki kibazo ni muri Tonga no muri American Samoa ku bagore naho ku bagabo ni muri Nauru na American Samoa, aho abagera kuri 70-80% bakuze bafite umubyibuho ukabije.

Abahanga bagaragaje ko byihutirwa cyane gukora impinduka zikomeye ku buryo bwo guhangana n’umubyibuho ukabije. Umubyibuho ukabije ufite ingaruka zikomeye ku buzima zirimo indwara z’umutima, diyabete ndetse na zimwe muri kanseri.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko imibare mishya ikangurira abantu kwirinda no kugenzura umubyibuho ukabije bakiri bato, kwita ku ndyo bafata, gukora imyitozo ngororamubiri no kwivuza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *