“Imperuka y’Abatutsi” si imvugo ya Col. Bagosora wenyine

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ku italiki ya 09 Mutarama 1993, Arusha muri Tanzania hasinywe icyiciro cya mbere cy’amasezerano yiswe aya Arusha. Aya masezerano yarimo ingingo zo gusaranganya ubutegetsi zageneraga ishyaka rya MRND imyanya 5 muri Minisiteri 21, imyanya 11 mu Badepite 70 bagize Inteko Ishingamategeko y’inzibacyuho.  

Col. Bagosora utarumvikanaga n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface Ngurinzira, izi ngingo zaramubabaje ndetse asohoka arakaye cyane avugana uburakari bwinshi ati “Ndatashye, ngiye gutegura imperuka (Apocalypse).

Iyi mvugo ya Bagosora ariko kandi amateka agaragaza ko yari yaranakoreshejwe n’uwari Perezida w’u Rwanda, Kayibanda Gregoire, mu 1964.

Taliki ya 28 Mutarama 1964, ku isabukuru ya 3 y’umunsi wa Demokarasi; mu mbwirwaruhame Prezida Kayibanda yavugiye kuri Radio Rwanda, yagize ati “Bana b’Abatutsi tugerageze twibaze, “n’ubwo bidashoboka”, muramutse mugerageje kwigarurira Kigali muribaza akaga kababaho by’umwihariko, kuko mwakwicwa mu ba mbere? …. Izaba imperuka yanyu ndetse yihuse y’ubwoko bw’Abatutsi. Iyo mperuka yaba iyihuse cyangwa iy’uruyengeyenge, yagombye gutera gutekereza bamwe muri mwe mugifite agatima.’’

Perezida Kayibanda yaje kuva ku butegetsi ahiritswe na Habyarimana Juvénal, himikwa Repubulika ya kabiri nayo ikomeza umugambi wo gutegura Jenoside.

Imvugo nk’izi zaba izo ku ngoma ya Kayibanda, zaba n’iza Col Bagosora ku ngoma ya Habyarimana, ni ikimenyetso ntashidikanwaho cy’uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe kandi ugategurwa igihe kirekire.

Col. Théoneste Bagosora yapfuye mu mwaka wa 2021 mu bitaro by’i Bamako muri Mali aho yari yaroherejwe kurangiza igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:00 am, Apr 30, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe