Impinduka 7 zakozwe mu gutwara abantu ku buryo bwa rusange

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Werurwe 2024, mu kiganiro hagati y’abanyamakuru n’abaminisitiri barimo Jimmy Gasore wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, hatangajwe politiki ivuguruye yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Makuruki yakwegeranyirije impinduka 7 zatangajwe muri iki kiganiro:

 1. Gukuraho Nkunganire

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024, izakuraho nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo, abantu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko iyo Nkunganire yakuweho kuko ibihe yari yashyiriweho by’icyorezo cya Covid-19 byarangiye, ku buryo ubukungu bw’abantu bwatangiye kuzamuka.

 2. Guha uburenganzira abafite ubushobozi bwo gutwara bose

Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira kwemerera abafite ubushobozi bose bakajya mu byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, aho kubiharira ibigo runaka, n’abandi babyifuza bakaba bafunguriwe amarembo.

 3. Abahinzi n’aborozi bagiye gushyirwa igorora

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko nkunganire yashyirwaga mu ngendo izavanwaho ariko igashyirwa mu zindi gahunda zigamije kunganira abaturage, nka gahunda ya Girinka, kurwanya imirire, kugaburira abana ku mashuri n’ibindi.

 4. Abagenzi ntibazongera kwishyura Internet

Leta yatangaje ko abagenzi batega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali batazongera kwishyura Internet kubera ko mbere ku mafaranga bishyuraga habaga hariho aya Internet, aho ubusanzwe abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyuraga 10 Frw ya internet yo muri bisi kuri buri rugendo bakoraga.

 5. Imirongo miremire y’abagenzi igiye kuvugutirwa umuti

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko hagiye kongerwa bisi nini 100 zisanga izindi 100 nshya zimaze igihe gito zishyizwe mu mihanda kugira ngo imirongo y’abatega imodoka igabanyuke.

 6. Kuzamura ibiciro by’ingendo

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko igiciro cyashyizweho mu 2020 kitahindutse, kugeza n’ubu, aho umucuruzi utwara bisi amafaranga yinjiza ariyo azakomeza kwinjiza ariko Umunyarwanda utega bisi we azabona igiciro cyiyongereye.

Ndetse Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rukaba rwanatangaje ibiciro by’ingendo bishya bizatangira gukurikizwa tariki ya 16 Werurwe 2024. Aho bimwe mu biciro bigiye gukurikizwa n’abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange mu mujyi wa Kigali; Nyabugogo – Nyanza ni 422frw, Nyabugogo – Saint Joseph ni 383, Nyabugogo – Kabuga ni 741frw, Remera – Downtown ni 307frw ndetse n’ahandi.

Naho bimwe mu biciro bishya bizubahirizwa n’abakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bagiye mu ntara zitandukanye, harimo: Nyabugogo-Nyagatare: 4,956 Frw, Nyabugogo-Rusumo: 5,190 Frw, Nyabugogo-Huye-Kamembe: 8,450 Frw, Nyabugogo-Rubavu: 4,839 Frw, ndetse n’ahandi.

 7. Imihanda mishya

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko abantu n’ibigo 18 bahawe imihanda irimo imishya yo gutangiramo serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. Hashyizweho imihora irindwi izo modoka zizajya zikoreramo hagendewe kuri gare zitandukanye ziri mu mujyi wa Kigali.

Ni imihanda yagabanyijwe mu byerekezo bitandukanye, aho byahawe abantu n’ibigo bitandukanye kugira ngo bijye bitwara abagenzi.

Imwe mu mihanda mishya yashyizweho ni: Nyacyonga-Rutunga, Nyacyonga-Masoro, Busanza-Nyarugugu ndetse n’ahandi.

Izi mpinduka zose zizatangira gukurikizwa tariki ya 16 Werurwe 2024.

 

 

 

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:15 am, Apr 27, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe