Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyateguje abanyarwanda ko iminsi 4 ibanza y’ukwezi kwa Gicurasi iraza kurangwa n’imvura nyinshi. Ishobora no guteza imyuzure hamwe na hamwe mu Rwanda.
Meteo Rwanda ivuze ibi nyuma y’umunsi umwe Imvura ihitanye umubyeyi n’umwana we I Bumbogo muri Gasabo bagwiriwe n’urukuta rw’inzu. Umujyi wa Kigali wamaze gusaba abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka.
Mu cyumweru cya mbere cya Gicurasi umwaka ushize nabwo ibihe nk’ibi byabayeho bitwara ubuzima bw’abantu 135 mu gihe Ibiza byasize ababarirwa mu 20,326 mu ntara y’uburengerazuba n’amajyaruguru badafite aho kuba.
Ubusanzwe Imvura isanzwe igwa mu gihugu ibarirwa hagati ya Milimetero 30 na 100 ariko igipimo cy’imvura iteganijwe muri icyi cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Gatanu kiri hagati ya Milimetero 40 na 200.