Tariki 27 Mutarama 2013 ni bwo isoko rikuru rya Bujumbura mu Burundi ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rigakongoka. Abari batuye Bujumbura by’umwihariko abacururizaga muri iryo soko iyi tariki ni umunsi mubi utajya ubava mu mitwe.
Byari ku kazuba k’agasusuruka ahagana Saa moya za mu gitondo ubwo umuriro wadukaga ikibatsi cyawo kikazamuka hejuru y’isoko imyotsi myinshi y’umukara ikwira ikirere cya Bujumbura. Induru, imiborogo, amaganya n’ihahamuka ni byo byumvikanaga mu bantu bose bibaza ibyo bintu bari kubona bananiwe kubyakira.
Kuzimya uwo muriro byarananiranye, imodoka zizimya umuriro ebyiri z’Abarundi zakoze iyo bwabaga ngo umuriro bawuzimye biranga, haza indi modoka izimya umuriro yatanzwe n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi, nabyo biranga.
Uko amasaha yashiraga ni ko umuriro warushagaho kwiyongera ndetse hari ubwoba ko inyubako nyinshi zegereye iryo soko nazo ziribufatwe n’umuriro ugakwira ibice bini biryegereye.
Burya koko ibyago by’umuturanyi ni byo byawe. Icyo gihe u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutabara u Burundi rwohereza indege ebyiri za kajugujugu z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) maze zijya kuzimya uwo muriro wari wananiranye.
Iri soko ryafatwaga nk’ikingi y’ubukungu bw’u Burundi kuko bwavugaga ko 20% by’ubutunzi bw’iki gihugu ariho bwabarizwaga ndetse ko ku munsi ryacurizwagamo ibicuruzwa bifite agaciro gakabakaba miliyari y’Amafaranga y’Amarundi.
Iri soko ryari ryarubatswe mu mwaka wa 1994 ritwaye miliyari n’igice y’Amarundi mu gaciro k’ifaranga ry’iki gihe arenga miliyari 30 y’Amarundi.