Imyaka 11 irashize: Umunsi Bujumbura ihinduka umuyonga u Rwanda rugatabarana ingoga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Tariki 27  Mutarama 2013 ni bwo isoko rikuru rya Bujumbura mu Burundi ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rigakongoka. Abari batuye Bujumbura by’umwihariko abacururizaga muri iryo soko  iyi tariki ni  umunsi mubi utajya ubava mu mitwe.

Byari ku kazuba k’agasusuruka ahagana Saa moya za mu gitondo ubwo umuriro wadukaga ikibatsi cyawo kikazamuka  hejuru y’isoko  imyotsi myinshi y’umukara ikwira ikirere cya Bujumbura. Induru, imiborogo, amaganya n’ihahamuka ni byo byumvikanaga mu bantu bose bibaza ibyo bintu bari kubona bananiwe kubyakira.

Kuzimya uwo muriro byarananiranye, imodoka zizimya umuriro ebyiri z’Abarundi zakoze iyo bwabaga ngo umuriro bawuzimye biranga,  haza indi modoka izimya umuriro yatanzwe n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi, nabyo biranga.

Uko amasaha yashiraga ni ko umuriro warushagaho kwiyongera ndetse hari ubwoba ko inyubako nyinshi zegereye iryo soko nazo ziribufatwe n’umuriro ugakwira ibice bini biryegereye.

Burya koko ibyago by’umuturanyi ni byo byawe. Icyo  gihe u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutabara u Burundi rwohereza indege ebyiri za kajugujugu z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF)   maze zijya kuzimya uwo muriro wari wananiranye.

Iri soko ryafatwaga nk’ikingi y’ubukungu bw’u Burundi kuko bwavugaga ko 20%  by’ubutunzi bw’iki gihugu ariho bwabarizwaga ndetse ko ku munsi ryacurizwagamo ibicuruzwa bifite agaciro gakabakaba miliyari y’Amafaranga y’Amarundi.

Iri soko ryari ryarubatswe  mu mwaka wa 1994 ritwaye miliyari n’igice y’Amarundi mu gaciro k’ifaranga ry’iki gihe arenga miliyari 30 y’Amarundi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:26 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe