Imyaka irindwi ya NST1 isigiye iki abanyarwanda?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Hambere aha mu 2017, abenshi bumvise gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (2017-2024) izwi nka NST1, ifite imirongo migari yagombaga guhindura imibereho y’abaturarwanda mu ngeri zinyuranye. Nubwo iyi gahunda yashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19, ibipimo byerekana ko intambwe yatewe ari nziza cyane.

Ku munsi wa mbere w’inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku isi mu gihe cya Covid -19  rwahuye n’ihungabana ry’ubukungu ryageze aho ubukungu bw’igihugu bugera munsi ya 0 kuri -3.4%. Gusa kuri ubu ubukungu bwongeye kuzamuka ku gipimo kiri kuri 6.9%.

Amavugurura yakozwe mu rwego rw’imisoro n’amahoro nayo yatumye uumusoro igihugu cyinjizaga uturutse imbere mu gihugu wikuba inshuro ebyiri.

Mu buhinzi, NST1 isize abanyarwanda 80% bihagije mu biribwa bavuye kuri 28% mu 2006; umunyarwanda akaba anywa Litiro 78 z’amata mu mwaka avuye kuri litiro 20 mu 2006.

Dr Ngirente yagaragaje ko umusaruro w’ubuhinzi wikubye kabiri biturutse kuri gahunda ya nkunganire igenerwa abahinzi mu kugura ifumbire. Igipimo cy’ikoreshwa ry’ifumbire cyageze kuri Kilogarama 70 kuri Hegitari imwe mu 2023 kivuye kuri kilogarama 32 kuri Hegitari yakoreshwaga muri 2017.

Guverinoma yafatanyije n’abafatanyabikorwa mu kubaka uruganda rw’ifumbire ruzajya rutunganya toni ibihumbi 100 ku mwaka. U Rwanda rwabashije kuzigama miliyari hagati ya 4 na 8Frw yatangwaga mu kugura imbuto z’indobanure mu mahanga kuko ubu zose zikorerwa imbere mu gihugu.

Hakozwe amaterasi angana na hegitari miliyoni 1,147, ubuso bwuhirwa bwikubye kabiri buva kuri hegitari zisaga 48.000 mu 2017 bugera kuri hegitari zirenga 71.000. Imwe muri iyi mishinga minini y’ubuhinzi harimo uwa Gabiro, Nasho na Mpanga.

Umukamo wavuye kuri litiro 700,000 ku mwaka muri 2017 ubu wageze kuri litiro Miliyoni 1 n’ibihumbi 100  ku mwaka. Hagiye kuzura kandi uruganda rutunganya amata y’ifu ruzakoresha litiro 650,000 ku munsi.

Ibikorwaremezo byariyongereye

Dr Ngirente yagaragaje ko hubatswe imihanda ihuza uturere ifite uburebure bwa Km 6,000 ndetse n’imihanda yo mu mujyi ifite uburebure bwa Km 307. Hubatswe kandi imihanda y’imihahirano ifite uburebure bwa Km 3,700. Hanashyirwa amatara ku mihanda ifite uburebure bwa Km 2,160.

Umuriro w’amashanyarazi ubu ugeze ku banyarwanda 74% bavuye kuri 34% mu myaka irindwi. Ingo nshya zahawe amashanyarazi zisaga Miliyoni 1 n’ibihumbi 500. N’ubwo intego yari ukugeza umuriro w’amashanyarazi ku banyarwanda bose 100%.

Mu gukwirakwiza amazi hubatswe inganda 7 zitunganya amazi; Nzove, Kanzenze, Gihira, Kanyonyomba, Mwoya, Nkombo na Nyankora n’imiyoboro ifite uburebure bwa Km 330.

Mu rwego rw’ikoranabuhanga, umuyoboro mugari wa Internet wa “Fibre optic” ubu wageze kuri kilometero 15,000 uvuye ku birometero 3 300 muri 2017, Serivisi za Leta zisaga 680 zisabwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Dr Ngirente yagaragaje ko inganda nshya zubatswe mu Rwanda zirimo izikora imiti, ibikoreso by’ubwubatsi n’ibikoresho by’ubuhinzi ndetse anemeza ko  ibyanya by’inganda bizakomeza kongererwa ibikorwaremezo.

Mu myaka irindwi ishize hahanzwe imirimo 1,100,000, uyu muhigo ntiwageze ku ntego yari ihari yo guhanga imirimo 1,500,000 hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

Mu bwikorezi bwo mu kirere, indege ya RwandAir yatangije ibyerekezo bishya birimo London mu Bwongereza, Doha muri Quatar na Paris mu Bufaransa; ibi byerekezo bishya by’abagenzi kandi byaniyongereyeho indege itwara imizigo.

Abakerarugendo basura u Rwanda bavuye ku 521,000 mu mwaka wa 2017 ubu bari bageze kuri  1,400,000  mu mezi 9 y’umwaka ushize wa 2023. U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga zikomeye hazakomeza kongerwa ibikorwaremezo.

Uburezi bwitaweho cyane

Kuva mu 2017, hubatswe ibyumba by’amashuri 27.000, byagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubucucike mu mashuri aho abana bavuye kuri 80 mu ishuri bagera kuri 55. Ikindi byafashije ni ukugabanya ingendo abanyeshuri bakoraga bajya ku ishuri.

Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro [TSS] yakomeje guhabwa umwihariko kuko kugeza ubu hamaze kubakwa arenga 563 mu gihugu hose ndetse ubu imirenge 392 yose ifite amashuri ya TSS. Umubare w’abarimu b’umwuga bakomeje kwiyongera bituma abanyeshuri umwarimu umwe aba agomba kwigisha bagabanuka bava kuri 62 ku mwarimu umwe mu 2017, bagera kuri 57 mu 2023.

Kuva mu 2022, umushahara wa mwarimu wiyongereye ku kigero gishimishije aho abo mu mashuri abanza bongerewe umushahara ku kigero cya 88% mu gihe abo mu yisumbuye bo wongerewe ku kigero cya 40%.

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri na yo yashyizwemo imbaraga kandi yatanze umusaruro mu bijyanye n’ireme ry’uburezi n’imitsindire y’abanyeshuri. Koperative ya Umwarimu Sacco yakomeje gutezwa imbere kugira ngo ifashe mu mibereho myiza ya mwarimu, ahabwa inguzanyo imufasha kwiteza imbere.

Urwego rw’ubuzima rwateye intambwe ishimishije

Mu rwego rw’ubuzima hubatswe ibitaro 6 Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenye, Byumba na Nyarugenge byiyongereye kuri 52 byari bisanze. Hubatswe kandi ibigo nderabuzima 12 bisanga 495 byarinbisanzwe. Igipimo cy’ababyeyi babyarira kwa muganga ubu igipimo kiri kuri 93%. Umubare w’abahitwanwa n’indwara ya Maraliya bageze kuri 35 ku mwaka bavuye kuri 427 mu 2017.

Mu rwego rwo kugabanya ubukene kandi hatanzwe inka 190,000 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda zisanga 290,000 zari zaratanzwe mbere ya 2017.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu cyerekezo 2050 igihugu cyihaye harimo ibigiye kurushaho kongerwamo imbaraga. Birimo kongera umusaruro w’ubuhinzin’ubworozi, guhanga imirimo mishya, kongera inganda n’umusaruro wazo, guteza imbere ubuvuzi no kugeza ku banyarwanda ibikorwa remezo bigezweho.

 

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko hari byinshi byagezweho muri gahunda ya NST1

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:26 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe