Imyitwarire ya Afurika y’Epfo kuri Dosiye ya Kayishema iteye inkeke

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kayishema Fulgence ni Umunyarwanda  wafatiwe muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa 5 umwaka ushize wa 2023 ni umwe muri ba ruharwa bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi  Amerika yari yarashyizeho miliyoni 5 z’amadorali ku muntu watanga amakuru y’aho aherereye.

Yahoze ari umugenzacyaha cyangwa OPJ(Officier de Police Judiciaire) mu cyakoze ari komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu karere ka Ngororero mu Burengerazuba.

Kugeza  uyu munsi umwaka wuzuye Kayihema ataroherezwa arusha cyangwa mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha aregwa. Abamwunganira bahora bakora ibishoboka byose ngo atoherezwa ahanini bavuga ko atabona ubutabera buhagije ndetse bakanitwaza ko ari impunzi.

Serge Brammertz umushinjacyaha mukuru   w’urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe ho u Rwanda rwa Arusha (IRMCT) aherutse kubwira BBC ko Dosiye ya Kayishema ari imwe muzibabaje.

Avuga ko Afurika y’Epfo yayitwayemo nabi guhera mu iperereza Ati:”Iyo ni   dosiye itubabaza murabizi  uko byabanje kutugora kugira ngo Afurika y’epfo yemere ko dufatanya mu maperereza uburyo byatugoye gukorera muri  kariya  karere kugira ngo tumenye aho aherereye ari nabyo byatugegeje ku ifatwa rye mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2023.”

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 byari byitezwe ko Kayishema  yari kuba yamaze koherezwa Arusha ariko kugeza ubu ntibiraba . Mu kwezi kwa 11/ 2022 byari byizewe  ko icyemezo gifatwa byahise byigizwa inyuma bishyirwa mu kwezi kwa 3/2023. Nyuma cyongera gushyirwa mu kwezi kwa 8/2023

Kuri iri yimurwa Serge Brammetz avuga ati:” murumva ko tutanejejwe n’uburyo biri kugenda.”

Serge Brammetz avuga ko  bakomeje kurwana intambara y’abatifuza ko Kayishema yoherezwa Arusha cyangwa mu Rwanda.

Ati:”Mvugana na bagenzi banjye b’abashinjacyaha bo bakomeza basaba abacamanza gufata icyemezo ariko bavuga ko biri gutizwa n’abunganira Kayishema bavuga ko bagikeneye igihe cyo gutegura urwo rubanza mu gihe ariko bakomeje gukora ibishoboka ngo atoherezwa  Arusha cyangwa I Kigali “

Kayishema ashinjwa kugira  uruhare  rutaziguye mu iyicwa ry’abantu barenga  ibihumbi 2 (2000) mu  kiriziya  I Nyange aho ari ubwe ndetse akaba  ari nawe wahamagariye abantu gusenya iyi kiriziya yari yahungiyemo abantu amagana n’amagana biganjemo abagore n’abana.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka Perezida Kagame yavuze ko Afurika y’epfo yabaye indiri y’abasize bakoze jenoside ndetse ko byanarenze bagatangira  kuhategurira imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:19 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe