Indangamuntu z’ikoranabuhanga – Imboni n’ibikumwe bizaba biri mo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri Mata 2023 Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko mu myaka 3 abanyarwanda bose bazaba bafite indangamuntu nshya ikoranye ikoranabuhanga.

Iyi gahunda isa n’iyadindiye kuko byari biteganijwe ko mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2022-2023 abanyarwanda 60% bagombaga kuba babonye izi ndangamuntu. Gusa ntabwo zirakorwa. Iyi Mjnisiteri ikavuga ko yamaze gusinya amasezerano afite agaciro ka Miliyoni 40 z’amadorali ya amerika ndetse ko yamaze gutanga isoko kuri ba rwiyemezamirimo bashobora kuzakora izi ndangamuntu.

Ibyo ukwiriye kumenya kuri izi ndangamuntu

1. Zizaba zibitse amakuru menshi ku miterere y’umubiri wa nyirayo.

Muri izi ndangamuntu hazaba harimo ibikumwe byose bya nyirayo. Hazaba harimo kandi imiterere y’imboni ye. Ibi bizatuma kuyishakisha mu gihe yatakaye bitagorana.

Ibi bizajya biguma mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bibikwe mu buryo bucungiwe umutekano. Ibi kandi ngo nta muntu ubihuza n’undi.

2. Si ngombwa kuyigendana

Iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga izaba igizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi. Ikarita yo kugendana, “Qr Code” iri ni ikoranabuhanga ryo kubika amakuru menshi mu gisa n’amabara y’umukara n’umweru akabonwa hifashishijwe ukuyahishura “scan” n’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni cyangwa mudasobwa. Icya Gatatu ni imibare yihariye izwi nka “Token”.

Uzajya aba adafite ikarita ye azajya yerekana iyo mibare cyangwa se agaragaze iriya QR Code. Imyirondoro ye igaragare mu ikoranabuhanga. Ibi ariko ngo ntibizajya biba bihagije mu gihe bibaye ngombwa ko uyisabwa atayigendanye hazajya hasuzumwa ibikumwe n’imboni y’ijisho harebwe niba bihura n’imibare yagaragaje.

3. Ishobora kuzajya ikoreshwa mu ihererekanya ry’amafaranga

Iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga igice cyayo cy’imibare. Kizaba cyakwifashishwa mu ihererekanwa ry’amafaranga. Mu gihe imibare yawe ishyizwe mu ikoranabuhanga hazajya hagaragara ibikuranga byose bityo ube wabasha gukora ihererekanya ry’amafaranga nk’uko bikorwa kuri nomero za konti muri banki.

4. Hari amakuru azajya afatwa ku myaka 

Muri iyi ndangamuntu ibyihariye biranga imiterere ya nyirayo nk’imboni n’ibikumwe bizajya bitangira kwegeranwa umuntu agize imyaka 5. Nyuma ngo nagira 16 hazajya hafatwa ibindi bijyanye n’imiterere yihariye y’umubiri.

5. Indangamuntu izaba ishobora guhagarikwa

Urwego rufite indangamuntu mu nshingano rufite ububasha bwo guhagarika ikoreshwa rya nomero y’indangamuntu runaka.

Uku kuyihagarika kandi bishobora no gusabwa na nyirayo.

Izi ndangamuntu z’ikoranabuhanga Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko mu mezi 18 zizaba ziri guhabwa abaturage.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:26 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe