Indishyi z’akababaro ku muryango wa Perezida Ntaryamira zaranyerejwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

­Amakuru atangwa n’umuryango w’uwahoze ari Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Cyprien Ntaryamira waguye mu ihanurwa ry’indege yari mo na Perezida Habyarimana Juvenal, avuga ko indishyi y’akababaro yatanzwe itigeze ibageraho.

Umugore wa Perezida Ntaryamira, Madame Sylvane Ntaryamira avuga ko indege yahanuwe yari ifite ubwishingizi muri SONARWA nayo yari yarishingiwe mu Bwongereza. Akemeza ko nyuma yo guhanurwa kw’indege, indishyi zagenewe imiryango y’ababuriye ababo muri iyi ndege zanyujijwe mu isosiyete y’ubwishishingizi ya SONARWA. Igice cyari kigenewe imiryango itatu y’Abafaransa bari batwaye iyo ndege ngo baragishyikirijwe, icyari kigenewe umuryango wa Perezida Habyarimana ngo cyagumye mu Rwanda, igice cyari kigenewe imiryango itatu y’Abarundi bari muri iyo ndege nacyo ngo cyashyikirijwe iyo miryango. Irimo iya ba Ministre Bernard Ciza na Cyriaque Simbizi, ariko igice cyari kigenewe umuryango wa Ntaryamira ngo nticyawugezeho.

Umugore wa Perezida Ntaryamira Sipiriyani, Sylvane Ntaryamira 

Madame Ntaryamira aganira n’ijwi rya Amerika, yagize ati “Twebwe rero twari twarafashe umucamanza, kugira ngo azoduserukire turamuha manda hanyuma aragenda mu Rwanda baramuha iyo ndishi. Mugabo, gusa ayishikanya ntiyatubwiye ati nayironse, yagumye atubwira ko indishyi yafashwe n’igihugu. Tuvyemera uko… gushika aho mu nyuma SONARWA iduha ivyemeza ko bamuhaye iyo ndishi duca turatahura y’uko yashimye kuyinyuruza.”

Nta mubare uzwi w’amafaranga sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA yageneye imiryango y’abaguye muri iyi ndege, gusa Madame Sylvane Ntaryamira avuga ko umuryango we utazahara iyi ndishyi ko uzakomeza gukurikirana uyu mucamanza wayinyereje.

Patrick Nkurunziza uyobora ishyaka rya SAWANYA FRODEBU Perezida Ntaryamira yakomokagamo, nawe avuga ko hari amakuru avuga ko uyu mucamanza wanyereje indishyi yagenewe umuryango wa Perezida Ntaryamira ngo ashobora kuba yarahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuryango wa Ntaryamira uvuga ko kandi n’ibigenerwa imiryango y’abahoze ari abakuru b’ibihugu mu Burundi ngo amategeko atabibemerera kuko batabaga mu gihugu. Sylvane Ntaryamira yari amaze igihe atuye mu Butaliyani, akemeza ko nyuma yo gutahuka mu Burundi ngo bagiye kubikurikirana bakamenya neza icyo amategeko abagenera.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:05 pm, May 19, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 82 %
Pressure 1021 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe